skol
fortebet

Kagarara na Ashton Hall bagiye kuzenguruka ibihugu bya Afurika, bazanasoreza mu Rwanda

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Tuesday 30, Jun 2026

Kagarara na Ashton Hall bagiye kuzenguruka ibihugu bya Afurika, bazanasoreza mu Rwanda

Sponsored Ad

skol

Enock Uwizeye uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Kagarara, yatangaje ko yinjiye mu rugendo rwihariye azafatanyamo n’Umunyamerika Ashton Hall, ruzabageza mu bihugu bitandukanye bya Afurika mbere yo gusozwa mu Rwanda.

Urwo rugendo rwatangiriye muri Ghana ku wa 28 Kamena 2026, aho Ashton Hall yahisemo gutangirira ibikorwa bye byo gusura Afurika. Muri icyo gihugu ni na ho yahuriye bwa mbere na Kagarara, amusuhuza amwita "Ashton Small", izina ryakurikiwe n’ibiganiro byinshi ku mbuga nkoranyambaga.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Kagarara yavuze ko guhura na Ashton Hall byaturutse ku mashusho menshi yari yarakoze yigana uburyo uyu Munyamerika akora imyitozo n’ibindi bikorwa byamugize icyamamare.

Yasobanuye ko nyuma yo kubona amashusho atangaza ko ateganya gusura Afurika, yafashe icyemezo cyo kumutumira amunyujije ku mbuga nkoranyambaga. Nyuma ya videwo eshatu yakoze, Ashton Hall yamusubije mu bitekerezo (comments), nyuma batangira kuvugana kugeza bemeranyije ko bazahurira muri Ghana.

Kagarara yavuze ko nubwo abantu bari baratangiye gukeka ko ashobora guhura na Ashton Hall, we yahisemo kutabivugaho mbere y’igihe kuko yashakaga kubanza kubishyira mu bikorwa.

Nyuma ya Ghana, aba bombi barateganya gukomeza urugendo muri Cameroon no mu bindi bihugu bya Afurika. Bateganya ko ruzarangirira mu Rwanda, nubwo itariki nyayo yo kuhagera itarafatwa burundu.

Kagarara yavuze ko intego nyamukuru y’uru rugendo ari ugutanga ubutumwa bwo guha icyizere abantu bafite ubumuga, agaragaza ko na bo bashoboye kugera ku nzozi zabo igihe bahawe amahirwe. Yanavuze ko bazajya bahura n’abakora ibijyanye no gutanga ibikubiye ku mbuga nkoranyambaga (content creators) bo mu bihugu bazasura kugira ngo bungurane ibitekerezo kandi bateze imbere ubufatanye.

Uyu musore, usanzwe ari umunyeshuri muri kaminuza, yavuze ko afite icyifuzo cyo gukomeza ibikorwa bifasha abafite ubumuga kwizera ubushobozi bwabo no kugira uruhare mu iterambere ry’umuryango.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa