skol
fortebet

Kai Cenat yatangaje livestream azakorana na Tyla

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Monday 27, Jul 2026

Kai Cenat yatangaje livestream azakorana na Tyla

Sponsored Ad

skol

Umunyamerika w’icyamamare ku mbuga nkoranyambaga, Kai Cenat, yatangaje ko mu minsi iri imbere azakora livestream ari kumwe n’umuhanzikazi w’Umunyafurika y’Epfo Tyla, ibintu byakiriwe neza n’abafana babo hirya no hino ku isi.

Iyi livestream iteganyijwe kuba ku wa 27 Nyakanga 2026, ikaba ari ubwa mbere aba bombi bongeye guhurira muri gahunda nk’iyi nyuma y’ibiganiro bakoze mu 2024 byaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga.

Mu kiganiro cyabo cya mbere, bakinaga umukino uzwi nka "Truth or Dare". Muri uwo mukino, Kai Cenat yabajije Tyla niba yakwemera ko basohokana nk’abakundana. Tyla yamusubije aseka kandi mu buryo bwubashywe ati: "Ariko turi inshuti."

Icyo gisubizo cyahise gikwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, aho amashusho y’icyo kiganiro yarebwe n’abantu babarirwa muri za miliyoni. Abenshi batangiye gusetsa bavuga ko Kai yashyizwe mu rwego rw’“inshuti” (friend zone), mu gihe abandi bashimye Tyla uburyo yasubijemo mu kinyabupfura kandi atabangamiye mugenzi we.

N’ubwo hashize igihe kinini icyo kiganiro kibaye, amashusho yacyo yakomeje gusangizwa abantu kenshi, cyane cyane igihe hagarutse ibiganiro bijyanye no gushyirwa mu cyiciro cy’inshuti.

Kugeza ubu, Kai Cenat akomeje kuba umwe mu ba livestreamers bakurikirwa cyane ku rwego mpuzamahanga, naho Tyla na we akomeje kwigaragaza nk’umwe mu bahanzikazi b’Abanyafurika bageze ku rwego rwo hejuru mu muziki ku isi. Kongera guhurira muri livestream bitegerejwe na benshi, bifuza kureba uko ibiganiro byabo bizagenda n’icyo bazagezaho abafana babo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa