Kansiime yahishuye ukuntu inda atwite yamufashije gusubiza abamwibasiye bikomeye
Yanditswe: Monday 19, Apr 2021
Umunyarwenya ukomeye muri Afurika, Anne Kansiime,uherutse guhishura ko atwite inda y’umwana we wa mbere n’umukunzi we Tukahiirwa Abraham uzwi nka Skylanta,yavuze ko iyi nda yamufashije gusubiza abamwibasiraga cyane.
Kansiime yavuze ko iyi nda atwite yizeye ko iramufasha gutuma abavugaga ko yagurishije nyababyeyi ye kwa shitani bafunga umunwa.
Ati “Abantu benshi bagerageje gushakisha impamvu ntabyaranye n’uwahoze ari umugabo wanjye Gerald Ojok.Bavuze ko nagurishije nyababyeyi yanjye kugira ngo namamare.
Ikintu kibabaje nuko nubwo ibyo bintu ari ibinyoma nta bundi buryo wakwereka abantu ko nyababyeyi yawe ihari.
Kansiime na Okoj babanye imyaka 5 ariko nyuma baza gutandukana bitewe nuko uyu munyarwenya yahoraga mu kazi ndetse ntanabashe kumubyarira abana.
Mu cyumweru gishize nibwo Kansiime yagaragaje ko yishimiye cyane kuba agiye kubyara.
Ati “Umutwe wanjye umerewe nabi kubera kubura aho mpera.Maze iminsi nshaka uburyo bwiza natangazamo aya makuru ariko vuba aha njye na Skylanta tugiye kwakira ininja [umwana].”
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *