skol

Kanye West akomeje guhomba nyuma yo gutandukana na Adidas

Yanditswe: Wednesday 26, Oct 2022

featured-image

Umuraperi wamaze kubaka izina ku Isi wamenyekanye nka Kanye West kuri ubu ufite izina rya Ye akomeje guhomba bikomeye nyuma y’uko uruganda rwa Adidas ruhagaritse amasezerano bari bafitanye ndetse umunsi ku wundi Kompanyi nyinshi zari zifitanye amasezerano n’uyu muhanzi ziri kuyahagarika nyuma y’imyitwarire idahwitse yagiye agaragaza.

Kanye West akomeje gutakaza abafatanyabikorwa bakoranaga mu mishinga itandukanye nyuma y’imyitwariye ye itavugwaho rumwe. Kuri ubu uruganda rwa Adidas rwemeye guhomba miliyoni 246 z’amadorali ya Amerika, rusesa amasezerano rwagiranye n’uyu muraperi kuva mu 2013.

Nyuma y’igihe ikigo cy’Abadage gikora inkweto n’imyenda ya siporo Adidas gitangaje ko kiri kwiga ku masezerano cyagiranye na Ye, mu butumwa Adidas yatanze kuri uyu wa 25 Ukwakira yavuze ko itakwihanganira amagambo yose abiba urwango, bakaba bahisemo gutandukana na Kanye West.

Ubwo butumwa bugira buti "Adidas ntabwo yihanganira abapfobya Jenoside y’Abayahudi ndetse n’andi magambo yose y’urwango. Ibitekerezo n’ibikorwa biherutse gutangwa na Ye ntibyemewe, imvugo z’urwango n’ibindi biteza akaga bitandukanye n’indangagaciro za sosiyete yacu.”

Nyuma yuko uruganda rwa Adidas ruhagaritse amasezerano y’imikoranire na Yeezy ya Kanye West kubwo amagambo yibasira abayahudi , uyu muraperi amaze guhomba akayabo k’amafaranga arenga miliyari $1.

Nkuko tubikesha Forbes kuva Adidas yahagarika aya masezerano Kanye West ubu ahagaze atageze kuri miliyoni $400 avuye kuri miliyari 1.5 yari atunze umwaka ushize wa 2021.

Kugeza ubu Kanye West yavuye ku rutonde rw’abahanzi bari batunze arenga miliyari barimo Rihanna Fenty n’abandi.Adidas ihagaritse amasezerano na Ye nyuma y’izindi nganda zirimo Gap na Balenciaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa