skol
fortebet

Kanye West ari mu rukundo na Irina Shayk wakundanyeho na Cristiano Ronaldo[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 11, Jun 2021

Sponsored Ad

Inkuru y’urukundo rwa Kanye West na Irina Shayk ruri kugarukwaho mu nkuru zitandukanye ziri kuvugwa cyane mu myidagaduro yo ku mugabane w’uburayi na Leta Zunze Ubumwe za America ,uyu mukobwa kandi bivugwa ko yabaye mu rukundo rw’imyaka 3 n’umukinnyi ukomeye ku Isi Christiano Ronaldo

Sponsored Ad

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 9 Kamena nibwo uyu Muraperi (Kanye West) n’uyumunyamideli 9( Irina Shayk) ,Hari amafoto yagiye hanze agaragaza ko aba bombi bari kumwe mu birori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko ya Kanye West wizihizaga imyaka 44 avutse. Ni ibirori byabereye muri hoteli yitwa Villa La Coste iherereye mu Majyepfo y’u Bufaransa ku wa Kabiri tariki 8 Kamena 2021.

Daily Mail yatangaje ko ifite amakuru yizewe y’uko Kanye West uherutse gutandukana na Kim Kardashian, yamaze kwishumbusha Irina Shayk wakanyujijeho mu myaka ishize na Cristiano Ronaldo.

Kanye West na Irina Shayk bamaze imyaka myinshi baziranye, mu 2010 uyu mugore w’imyaka 35 yagaragaye mu mashusho y’indirimbo Power y’uyu muraperi uri mu bakungahaye ku Isi.

Irina Shayk ni umunyamideli wo mu Burusiya, wavutse tariki 6 Mutarama 1986.

Muri Gicurasi 2010 yakundanye na Cristiano Ronaldo bamaranye hafi imyaka itanu kuko muri Mutarama 2015 bafashe icyemezo cyo gutandukana.

Muri Gicurasi 2010, Irina Shayk yakundanye na Cristiano Ronaldo bamarana imyaka itanu
Guhera icyo gihe byaje kumenyakana ko uyu mukobwa yatangiye gukundana n’umukinnyi wa filime Bradley Cooper. Tariki 21 Werurwe 2017 nibwo uyu mugore yibarutse umwana we wa mbere na Cooper gusa baza gutandukana mu 2019.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa