skol
fortebet

Kanye West yagejejwe mu nkiko ashinjwa kwambura Kompanyi yamuteguriraga ibitaramo

Yanditswe: Friday 15, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuraperi ukomeye muri Leta zunze ubumwe za America wamenyekanye nka Kanye West kuri ubu uri gukoresha izina rya Ye yagejejwe mu nkiko ashinjwa kwambura Kompanyi yitwa Phantom Labs yamufashaga gutegura ibitaramo.

Sponsored Ad

Ikinyamakuru Tmz kivuga Kanye West Ye yagejejwe mu nkiko ashinjwa kwambura Miliyoni 7 z’amadorali Kompanyi yitwa Phantom Labs bari barasinyanye amasezerano yo kumutegurira ibitaramo kuva muri Kamena 2021 kugera Werurwe 2022.

Phantom Labs iri muri Kompanyi zitegura ibitaramo zikomeye muri Ameica ivuga ko yafashe umwanzuro wo kurega Kanye West kubera ko yananiwe kubahiriza amasezerano bagiranye ndetse bakavuga ko kuba bananiwe kumvikana na Kanye West babifata nk’agasuzuguro k’uyu muraperi ndetse no kudaha agaciro ibyo bamukoreye.

Phantom Labs yateguriye ibitaramo byinshi Kanye West harimo nicyo yamurikiyemo Album ye ya Donda aherutse gusohora.

Kanye West agejejwe mu nkiko ashinjwa ubwambuzi nyuma y’iminsi mike indi kompanyi ikomeye muri America ikora iby’imideli imushinja kuyambura amafaranga y’imyenda yafasheyo ariko ntiyishyure.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa