skol
fortebet

Kanye West yaryamanaga na mubyara we w’umuhungu bakiri bato

Yanditswe: Tuesday 22, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Mu butumwa yashyize kuri X (yahoze ari Twitter) ku wa 21 Mata 2025, Ye yavuze ko yageze kugirana umubano wihariye na mubyara we w’umuhungu bakiri abana, ibintu byakomeje kugeza afite imyaka 14. ​

Sponsored Ad

Ibi byatangajwe mu gihe yamurikaga agace k’indirimbo ye nshya yise ’Cousins,’ aho avuga kuri uwo mubyara we ubu ufunze burundu nyuma yo kwica umugore utwite. Ye yavuze ko bombi batangiye kureba za ’magazine’ z’ubusambanyi bakiri muto, nyuma baza kugerageza ibyo babonagamo. ​

Mu butumwa bwe, Ye yagize ati:​ “Iyi ndirimbo nayise ’COUSINS,’ ivuga ku muvandimwe wanjye ubu uri muri gereza akaba azafungwa ubuzima bwe bwose nyuma yo kwica umugore utwite. Byabaye hashize imyaka mike mubwiye ko tutagomba kongera kurebera hamwe za magazine z’ubusambanyi.” ​

Ye yakomeje avuga ko yumva ashobora kuba yaragize uruhare mu myitwarire y’uwo muvandimwe, bitewe n’uko yamweretse izo ’magazine’ akiri muto. Yongeyeho ko atagikunda abagabo, ariko ko yifuje gusangiza abantu ukuri kwe kugira ngo abohoke.​

Iyi ndirimbo ’Cousins’ irimo amagambo akomeye agaragaza uko bombi basomaga izo ’magazine,’ bakagerageza gushyiramu bikorwa ibyo babonagamo. Amashusho ayiherekeza arimo ibice by’urugomo, amashusho y’urukozasoni, n’ibindi bifite ubutumwa bukomeye ku miterere y’abantu.​

Nyuma y’ibi byatangajwe, Ye yashyize ifoto kuri X ari kumwe n’umugore we Bianca Censori, bari muri Espagne, ibintu byafashwe nko gukomeza kwerekana ubuzima bwe bwite mu ruhame.

Ibi byatangajwe byateje impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga, benshi bibaza ku buzima bwo mu mutwe bwa Ye, ndetse n’ingaruka z’ihungabana ryo mu bwana. Abantu batandukanye basabye ko Ye yitabwaho n’abaganga b’inzobere mu buzima bwo mu mutwe. ​

Mu bihe byashize, Ye na Kim Kardashian wahoze ari umugore we, bagiye bavuga kuri uwo muvandimwe mu buryo butandukanye. Mu 2018, Ye yavuze ko nubwo uwo muvandimwe yishe umuntu, akimukunda. Kim na we yabivuzeho muri Mata 2020 ubwo yari mu biganiro ku ivugururwa ry’imikorere ya gereza, avuga ko uwo muntu yahawe ibihano bibiri by’ubuzima kubera icyaha yakoze afite imyaka 17.​

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa