Kanye West, yavanywe mu bitaro bya Ronald Reagan UCLA Medical Center biherereye mu mujyi wa Los Angeles nyuma y’iminsi icyenga arwariyemo.
Uyu muraperi yasezerewe ku mugoroba wo kuwa Gatatu tariki ya 30 Ugushyingo 2016. Yemerewe n’Abaganga kujya mu rugo iwe ariko agakomeza gufata imiti ari nako yitabwaho na muganga we bwite.
Kanye West yasohotse mu bitaro ari kumwe n’umugore we Kim Kardashian wari umaze igihe amurwaje. Ku itariki ya 21 Ugushyingo 2016, nibwo Kanye West yajyanywe mu bitaro. (...)
Kanye West, yavanywe mu bitaro bya Ronald Reagan UCLA Medical Center biherereye mu mujyi wa Los Angeles nyuma y’iminsi icyenga arwariyemo.
Uyu muraperi yasezerewe ku mugoroba wo kuwa Gatatu tariki ya 30 Ugushyingo 2016. Yemerewe n’Abaganga kujya mu rugo iwe ariko agakomeza gufata imiti ari nako yitabwaho na muganga we bwite.
- Kanye West yavuye mu bitaro ari kumwe n’umugore we Kim
Kanye West yasohotse mu bitaro ari kumwe n’umugore we Kim Kardashian wari umaze igihe amurwaje. Ku itariki ya 21 Ugushyingo 2016, nibwo Kanye West yajyanywe mu bitaro. Yari yagize uburwayi burimo umunaniro, agahinda ndetse no gutekereza cyane byari gutuma atakaza ubuzima nk’uko Tmz.com ducyesha iyi nkuru yabigarutseho.
Ubu burwayi bwa Kanye West bushobora kuba bwaraturutse ku gahinda yagize mu minsi mike ishize ubwo yakoraga umuhango wo kwibuka nyina Donda West witabye Imana mu Ugushyingo 2007.
Kuwa 28 Ugushyingo, Kanye West yasabye kuva mu bitaro ndetse n’umugore we Kim Kardashian arabisaba ariko abaganga bavuga ko atahava mu gihe atarakira neza. Mu minsi yose azaba ariwe n’abana be North na Saint, uyu mugabo azakomeza kwitabwaho na muganga we Dr. Michael Farzam ari nawe wahamagaye 911 kugirango Polisi yo muri Los Angeles itabare.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *