skol
fortebet

Kanye West yivuguruje ku byo kwiyita Umu-Nazi

Yanditswe: Tuesday 22, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Kanye West yivuguruje ku magambo yo gushyigikira Aba-Nazi no gutesha agaciro Jenoside yakorewe Abayahudi yari aherutse gutangaza, icyakora akomeza kugaragaza ko afite uburenganzira bwo kuvuga ibyo ashaka.

Sponsored Ad

Ni mu butumwa yanyujije kuri X nubwo yongeye akabusiba.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka ni bwo uyu muhanzi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko ari Umu-Nazi ndetse mu butumwa burebure bwibasira Abayahudi, agaragaza ko akunda Adolf Hitler.

Ni ibintu byafashwe nk’amahano akomeye bijyanye n’uburyo Aba-Nazi bagize uruhare rukomeye muri Jenoside yahitanye Abayahudi barenga miliyoni esheshatu.

Nyuma Kanye West kuri X yongeye arandika ati “Naje kubitekerezaho nsanga ntari umu-Nazi, ariko nizera ko mwasobanukiwe neza ko ngomba kuvuga ibyo nshaka n’igihe mbishashiye.”

Bijyanye n’uko Kanye West yagaragaye mu mvugo zitandukanye zibasira Abayahudi ndetse n’izishyigikira Aba-Nazi, byatumye ahomba akayabo ndetse amasezerano yari afitanye n’ibigo bitandukanye arahagarikwa, abafatanyabikorwa bakomeye bamukuraho amaboko.

Ibigo bikomeye nka Adidas na Balenciaga na byo byahagaritse imikoranire n’uyu muraperi mu 2022, nyuma y’ikiganiro yagaragayemo ahakana Jenoside yakorewe Abayahudi no gushimagiza Adolph Hitler.

Nubwo avuga ibyo n’ibindi biterekeranye, mu 2016 yasanganywe uburwayi bwo mu mutwe buzwi nka ‘bipolar disorder’ ndetse mu ntangiriro za 2025 yavuze ko yasanganywe autism ariko ava ku miti nyuma yo gusanga ngo yarasuzumwe nabi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa