skol
fortebet

Kanye West yongeye guhindura amazina

Yanditswe: Wednesday 11, Jun 2025

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’uko mu mwaka wa 2021 ahinduye amazina akiyita Ye, Kanye West yongeye guhindura amazina ku nshuro ya kabiri yiyita ‘Ye Ye’.

Sponsored Ad

Ikinyamakuru Page Six cyandikirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, cyatangaje ko cyabonye ibyangombwa bishya bya Kanye West cyemeza ko uyu mugabo yamaze kongera guhindura amazina.

Mu mwaka wa 2021, Kanye West yahinduye amazina ye yiyita ‘Ye’ haba mu byangombwa ndetse no ku mazina ye ku mbuga nkoranyambaga.

Nk’uko The US Sun yabitangaje ku itariki ya 9 Kamena, Hussain Lalani, ushinzwe imari ya Kanye West (Ye), yatanze inyandiko nshya z’ubucuruzi muri Leta ya California akoresheje izina “Ye Ye.”

Mu nyandiko z’ubucuruzi za mbere, Kanye West yari yanditse amazina ye nka “Ye West.” Ariko ubu, ibigo bye bitandukanye birimo Yeezy Apparel, Yeezy Record Label, LLC, na Getting Out Our Dreams Inc., byose byamaze gushyira izina rishya akoresha (Ye) mu gice cyandikwamo “umuyobozi cyangwa umwe mu bagize sosiyete”.

Ye Ye ntabwo aratangaza ku mugaragaro amazina ye mashya n’ubwo zimwe mu nyandiko ze z’ubucuruzi zamaze kujya mu mazina mashya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa