skol
fortebet

Karasira yabwiye Urukiko ko atiteguye kuburana mu gihe atarakira uburwayi bwo mu mutwe

Yanditswe: Monday 30, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere 30 Gicurasi 2022 Karasira Aimable wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda yagejejwe imbere y’Urukiko ngo atangire kuburana ibyaha akurikiranweho, urukiko rumubajije niba yiteguye asubiza ko atiteguye kuburana kugeza igihe azakirira uburwayi bwo mu mutwe.

Sponsored Ad

Karasira Aimable akurikiranweho ibyaha birimo guha ishingiro no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no gukurura amacakubiri yifashishijije ibiganiro yagiye atanga kuri Youtube.

Uyu mugabo ubwo yageraga mu rukiko, inteko y’urukiko yamubajije niba yiteguye kuba yaburana avuga ko atiteguye kuburana kubera uburwayi butandukanye burimo iy’Igisukari (Diabetes) ubw’amaso ndetse n’uburwayi bwo mu mutwe.

Karasira afatanyije n’umwunganira Me Gatera Gashabana bavuze ko atiteguye kuburana mu gihe azaba atarakira uburwayi afite.

Uyu mugabo avuga ko kuri we kuburana ntacyo bimaze kuko asa nuwatangiye ibihano bitewe n’iyicarubozo akorerwa.

Yagize ati “Nkorerwa iyicarubozo, n’ubu mfite isereri. Nta mpamvu yo kuburana kandi naratangiye ibihano.”

Ubushinjacyaha bwabajijwe icyo buvuga kuri iki cyifuzo cy’uregwa, bwavuze ko kuba uregwa arwaye akaba yifuza kusubikisha urubanza aregwamo, ari uburenganzira bwe.

Urukiko rwahise rwemeza ko uru rubanza rusubikwa rukazasubukurwa tariki zirindwi Nyakanga 2022.

Uregwa n’abawunganira bakomeje kugaragaza ko afite uburwayi bwo mu mutwe ndetse berekana n’impapuro zo kwa muganga yagiye yivurizaho ariko ubushinjacyaha bugaragaza ko uregwa afite ubwenge n’ubushishozi bushingiye ku ibyaha akurikiranyweho byumvikanagamo ubushishozi.

Karasira Aimable yatawe muri yombi kuwa 31 Gicurasi 2021n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), aho yari akurikiranyweho ibyaha birimo icyo guha ishingiro no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no gukurura amacakubiri.

Source: Radiotv10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa