skol
fortebet

Karasira yageze mu rukiko akora ikimenyetso cya Tuff Gangs

Yanditswe: Thursday 05, Jun 2025

featured-image

Sponsored Ad

Karasira Aimable ukurikiranyweho ibyaha birimo gupfobya no guha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi akekwaho gukorera kuri YouTube mu biganiro bitandukanye, yageze mu Rukiko abanza gukora ikimenyetso cya Tuff Gangs.

Sponsored Ad

Ibi Karasira yongeye kubikora kuri uyu wa 5 Kamena 2025 ubwo yari yitabye Urukiko Rurukuru, Urugereko Ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka, ruri mu Karere ka Nyanza ahari gukomereza iburanisha ku rubanza rwe.

Mbere yo gutangira iburanisha, Karasira akigera mu Rukiko ari kuganira n’abanyamategeko bamwunganira, abonye abanyamakuru yahisemo gufata ifoto yakoze ikimenyetso cy’itsinda rya Tuff Gangs.

Abakurikiranye umuziki mu bihe byashize, itsinda ry’abaraperi rya Tuff Gangs aho rigeze hose, abarigize babanzaga gukora ingombajwi ya ‘T’ akaboko k’indyo gatambite, na ho imoso ifunze igipfunsi igakora umurongo umanutse.

Mbere y’uko Karasira yisanga mu bikorwa bya Politike, uretse kuba yari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda yari umunyamuziki ukora injyana ya Hip Hop agendera ku izina rya Professor Nigga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa