skol
fortebet

Kardashian na Kanye West bari mu rukundo rw’ibanga nyuma kwaka gatanya [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 04, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamideli Kim Kardashian na Kanye West bahoze babana nk’umugabo n’umugore bagaragaye basohokanye, bikekwa ko baba bongeye kubura umubano hagati yabo.

Sponsored Ad

Kim Kardashian West na Kanye West bafite ’umubano wakazi’ ariko ’ntibasubiye hamwe.’ Nkuko bakomeje gutera urujijo bari kumwe bakorana.

Bivugwa ko Kanye w’imyaka 44 akomeje ’gutunganya’ umugore we batandukanye, kandi bombi bakaba bafatanya kurera abana babo bane, North w’imyaka 8, Saint ufite imyaka 5, Chicago imyaka 3, na Psalm w’imyaka 2.

Ikinyamakuru Us Weekly cyatangaje ko aba bombi batasubiranye ahubwo bafitanye imishinga ati: ’’Bafite ubucuti n’umubano wakazi nkuko basangiye. Ntabwo basubiye hamwe”.

Babonywe nyuma yo kuva ahitwa Nobu Malibu aho basangiriye ibya nijoro bari kumwe n’uwitwa Tracy na Ray Romulus.

Nyuma yo gusangira ibya nijoro Kim Kardashian na Kanye West bagiye mu modoka imwe. Kanye West niwe watwaye imodoka ndetse na Kardashian amwicaye iruhande abandi bari kumwe bari inyuma.

Muri Kanama ikinyamakuru Pagesix cyatangaje inkuru igaragaza ko aba bombi bongeye kunga ubumwe ndetse basubiranye bucece. Cyavuze ko hari amakuru cyakuye mu bantu ba hafi ba Kanye West avuga ko agenda abwira inshuti ze ko yongeye kunga ubumwe n’umugore we ariko benshi ntibabyizere.

Gusubirana kw’aba bombi kwatangiye gukekwa nyuma y’aho Kim Kardashian agaragaye mu birori byo kumva album nshya ya Kanye West yise ‘Donda’.

Mu ntangiriro za 2021 ni bwo urugo rwa Kanye West na Kim Kardashian rwavuzwemo urunturuntu, amakuru yashyiraga ku kuba bashobora gutandukana. Byari nyuma y’imyaka isaga itandatu aba bombi basezeranye kubana akaramata.

Muri Gashyantare uyu mwaka ni bwo Kim Kardashian yasabye gatanya ashaka gutandukana na Kanye West, undi na we arayemeza.

Refe:dailymail.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa