skol
fortebet

Karyuri yahuriye na Sherrie Silver ku rubyiniro impano ye itangaza benshi muri CHOGM(AMAFOTO)

Yanditswe: Tuesday 21, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Karyugahawe Bright umwana ukiri muto wamenyekanye nk’umwana ufite impano yo kubyina ku izina rya Karyuri ari mu babyinnyi basusurukije abantu mu bikorwa bya CHOGM biri kubera mu Mujyi wa Kigali.

Sponsored Ad

Karyuri wamenyekanye mu itsinda rizwi nka Kanazi Talent , yabyiniye abitabiriye Ihuriro ry’Ubucuruzi mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza ryatangiye kuri uyu wa 21 rizageza tariki 23.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Kamena 2022, ubwo iri huriro ryari rigiye gutangira, habayeho ibikorwa byo kubasusurutsa.

Iri huriro ry’ubucuruzi ryitabiriwe n’abantu barenga 1 500, ryatangijwe na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda.

Uyu mwana ukiri muto umaze kugira abakunzi benshi kubera impano ye yo kubyina yishimiwe cyane nabari bitabiriye Inama bose batangazwa n’impano ye kandi akiri muto cyane.

Karyuri kandi ni umwe mu bagize amahirwe yo guhurira kurubyiniro na Sherrie Silver wamamaye mu kubyina ku rwego rw’isi.

Ibitekerezo

  • Ubu se iyi nkuru irarangiye?????

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa