skol
fortebet

Katauti yagaragaje urutonde rw’abagabo baryamanaga n’umugore we barimo na Jaguar wamumaranye iminsi ibiri

Yanditswe: Monday 07, Aug 2017

Sponsored Ad

Hamad Ndikumana washakanye na Irene Uwoya aribuka neza urukundo n’umutima mwiza yari afitiwe n’umukunzi we mu bukwe bwabo akibuka n’uburyo yari mwiza, kuri ubu yahishuye ko asa n’uwagenzwaga na gatanganya.
Hamad Ndikumana ni umutoza wungirije mu ikipe ya Rayon Sports mu gihe Irene Uwoya yamenyekanye nk’umukinnyi wa Filimi uzwi ku izina rya Oprah. Yabaye umwe mu bagore by’ibyamamare bavuzwe cyane binyuze ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bamutaramiraho bavuga ubwiza bwe n’ikimero.
Ikinyamakuru (...)

Sponsored Ad

Hamad Ndikumana washakanye na Irene Uwoya aribuka neza urukundo n’umutima mwiza yari afitiwe n’umukunzi we mu bukwe bwabo akibuka n’uburyo yari mwiza, kuri ubu yahishuye ko asa n’uwagenzwaga na gatanganya.

Hamad Ndikumana ni umutoza wungirije mu ikipe ya Rayon Sports mu gihe Irene Uwoya yamenyekanye nk’umukinnyi wa Filimi uzwi ku izina rya Oprah. Yabaye umwe mu bagore by’ibyamamare bavuzwe cyane binyuze ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bamutaramiraho bavuga ubwiza bwe n’ikimero.

Ikinyamakuru Bongo 5 cyandikirwa mu gihugu cya Tanzaniya cyagaragaje ubutumwa Katauti yanditse asobanura amacenga y’urukundo n’umugore we yaranzwe no gucana inyuma bidateye kabiri barushinze.

Ngo Oprah avuga ko yakoreshaga instagram ashaka kugaragaza ibizazane yahuye nabyo mu bukwe bwabo mu gihe Katauti we yagendaga agaragaza ibyamamare bari batashye ubukwe bwabo.

Katauti yanditse ati “ Waravuzengo nta soni bintera iyo nandika ku mbuga nkoranyambaga; wigeze wiyumva nkaho udatekanye kubera urukundo wisanzemo ariko ntirurambe? Ese nikangahe nakubajije abagabo mwahurira mu gitanda kimwe [Mwaryamanye]? Ni inshuro zingahe nakubajije ku mibonana mpuzabitsina wakoranye na Diamond wendaga no gupfira? Uretse umunsi w’ibi byose kuki wabikoze…Nari meze nk’umusazi ngerageza kurinda izina ryawe mbwira ibinyamakuru ko hari ibyo nahagaritse, ntabwo nigeze kwihakana ariko uyu munsi ndarambwiwe, ndakurambiwe….

Yungamo ati “Mugore wanjye ibuka neza ko naringiye gupfa ubwo wakomeza kuzana abakire [Abandi bagabo] gusa nubwo ubu ngubu ntashobora gupfa? Igihe wazaga kundeba ntabwo nifuje kubimenya kuko narinzi neza ko byose wabikoze. Waje kundeba mu Rwanda wari umaze iminsi ibiri ubana [Uryamana] na Jaguar [Umuhanzi].”

Aya ni amwe mu mgambo yanditse ubwo yari i Memphis. Aba bombi bashyingiranwe muri 2009 babyarana umwana umwe bise Krish.

Mu mwaka wa 2015 nibwo byatangajwe Oprah yaba atwite inda ya Katauti ariko impande zombi zakomeje kubyamaganira kure kugeza uwo mwaka urenze, ariko byaravuzwe ndetse birandikwa ko bari bafitanye ubushuti budasaza.

Mu mwaka wa 2013, Katauti yamenye ko umugore we yararanye na Diamond mu ihoteli ahita atangaza ko batandukanye burundu.

Mu mwaka wa 2013 ubwo Oprah yacaga inyuma umugabo we akaryamana na Diamond

Nk’uko yabitangarije ikinyamakuru GPR cyandikirwa muri Tanzaniya, Irene Uwoya yavuze ko Ndikumana Katauti amaze gusoma inkuru y’ukuntu yamuciye inyuma, ngo yahise yitura hasi agira ikibazo gikomeye cyane, afata umwanzuro wo gutandukana bidasubirwaho n’umugore we.

Icyo gihe yagize ati: "Akibona iriya nkuru yahise agwa hasi, hanyuma mu gitondo abyuka asubira iwabo, maze ahita ambwira ko ibyanjye na we birangiye. Sinzi niba azangarukira.”

Ubwo Katauti na Oprah bibarukaga

Ibyakozwe na Oprah byahise bishyira akadomo ku mubano we na Katauti ndetse Irene Uwoya ubwe ni we watangaje ko urugo rwe n’umugabo we Katauti rwamaze gusenyuka kubera umuhanzi Diamond wamusohokanye muri Mbezi Beach, Dar es Salaam ku itariki ya 25 Werurwe 2013. Barasohotse bararana mu cyumba kimwe gifite nomero 208, binamenyekana ko binjiyemo saa mbili n’iminota 24 z’umugoroba (20h24’), basohokamo saa tatu n’iminota 13 za mugitondo (09h13’).

Kugeza ubu, Oprah arangamiye gatanya....

Indi nkuru bifitanye isano: http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/urwibutso-rudasaza-katauti-yasigaranye-kuri-oprah-uri-kwaka-gatanya

Ibitekerezo

  • Ibintu byo gutandukana n’umuntu mwaryamanye ugasigara umusebya ni ububwa bubi. Nta nubwo ari umuco nyarwanda kabisa. Ni ubujyejyera. Katawuti ndamugaye

    Rubanda ntimubura ibibatesha umutwe, iyi ngunguru y’umugore irinda kugusaza abakobwa b’umutima kandi beza warababuze? Harya ngo muba mushaka ibyamamare? Hama hamwe wumve ingaruka rero!

    BIBICHE IYO injagwe yaraye hanze yitwa inturo ntagisebo kirimo igihe nyamugore atatekereje guseba ajya kubumburira amaguru uwo batashakanye kubivuga ni byo nuburenganzira kandi ntabusutwa mbonye aho sinkuzi ariko nawe ushobora kuba uca inyuma uwo mukundana ngo si umuco umuco se ni ugusambana namaheru yose nicyo wowe wita umuco nanjye ndakugaye pe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa