skol
fortebet

Kate Bashabe akomeje kuvugisha benshi nyuma yo kugaragara abyina indirimbo ya Omah Lay

Yanditswe: Wednesday 27, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamideli akaba n’umushabitse wamamaye ku imbugankoranyambaga kubera uburanga afite n’ikimero bitangaza benshi yongeye kuvugisha benshi nyuma yo kugaragara abyina indirimbo ’Soso’ ya Omah Lay imaze iminsi isohotse.

Sponsored Ad

Hashize iminsi Kate Bashabe ashyize amashusho ku rukuta rwe rwa Instagram amugaragaza yishimye arimo abyina indirimo’Soso’ ya Omah Lay iri muzigezweho bituma abantu benshi bibaza ko yaba ari mu rukundo n’uyu musore uherutse gutaramira mu Rwanda cyangwa se akaba ari ukukunda indirimbo ye gusa nta kundi kibyihishe inyuma.

Kate ibi benshi babivuze nyuma y’uko Omah Lay nawe uri mu bahanzi bagezweho kandi bakunzwe cyane afashe ya mashusho ya Kate Bashabe ayashyize ku rukuta rwe rwa Instagram maze akandikaho ati’Soso fata ububabare bwange", bumwe mu butumwa bukubiye muri iyo ndirimbo.

Kate Bashabe wagaragaye yizihiwe cyane ni umwe mu bakobwa bakiri bato hano mu Rwanda batunze agatubutse kandi bigaragarira buri wese bitewe n’ibikorwa bye bitandukanye agenda akora bikagaragara.

Kate yamamaye cyane kuva mu mwaka wa 2010 ubwo yegukanaga ikamba rya Miss Mtn 2010 ubwiza bwe bukomeza kuganza muri 2012 yegukana ikamba rya Miss Nyarugenge.

Kuva icyo gihe Kate Bashabe yakomeje kumenyekana ahanini nta ruhare yabigizemo cyane ko avuga amagambo make uretse kuba yasangiza abamukurikira amafoto ye n’ibindi.

Uyu mukobwa kandi ni umwe mu bantu bakurikirwa n’abantu benshi dose ko akurikirwa n’abarenga ibihumbi magana atanu ariko we akaba nta muntu numwe akurikira uretse inzu ye y’imideri izwi nka Kabasha Fashion.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa