Kate Bashabe yananiwe kwiyumanganya, agaragaza urwo akunda umuhungu wa Perezida Ramaphosa
Yanditswe: Sunday 20, Jul 2025
Kera kabaye, Kate Bashabe yananiwe kwiyumanganya, ashimangira uburyo umutima we wihebeye Tumelo Ramaphosa, umuhungu wa Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo.
Aba bombi bamaze iminsi bavugwa mu rukundo ndetse izi nkuru zarushijeho guhabwa imbaraga n’imyitwarire yabo ku mbuga nkoranyambaga.
Byatangiye Bashabe ashyira amafoto ye kuri Instagram, ariko ubwo Tumelo yari hafi aho arekereje, nta byo gutinzamo ahita ajya muri ’comments’ ahatangirwa ibitekerezo, adaciye ku ruhande avuga akari ku mutima we ati "Rukundo rwanjye" ndetse ashyiraho n’akamenyetso k’umutima.
Bashabe akibitera ijisho, kwihangana byanze nawe asubiza ubwo butuma, ashyiraho akamenyetso k’umutima.
Uyu mukobwa ntabwo yakunze kuvugwa mu itangazamakuru cyane, bikaba akarusho ku nkuru z’urukundo. Gusa kuko ari icyamamare, hari abagiye bamusaba kwerekana umukunzi we, abandi bakavuga ko bifuza kumubera umukunzi, bakaziba icyo cyuho.
Hari n’abagiye bakabya, bakavuga ko ’yagumiwe’ ubundi bakamushyingira abagabo batandukanye. Benshi bibuka inkuru zashinje uyu mukobwa gukundana na rutahizamu Sadio Mané, icyo gihe yakiniraga Liverpool FC yo mu Bwongereza, ikipe bivugwa ko Bashabe afana ndetse yitabiraga imikino yayo ku kibuga cyayo, Anfield Road Stadium.
Icyakora ibintu byahinduye isura ubwo hari abatangira gukwirakwiza ibihuha ko uyu mukobwa yaba akundana n’imbwa ye.
Ibi byatumye Kate Bashabe ananirwa kwihangana, azabiranwa n’uburakari ndetse yiyama buri wese umuvugaho amagambo nk’ayo.
Iby’ayo magambo mabi byahindutse amateka ubwo Tumelo Ramaphosa yashyiraga ifoto ya Bashabe kuri Instragram ye.
Ni ifoto uyu musore yashyize mu cyiciro cy’ahajya ubutumwa bumara amasaha 24 gusa, ayiherekesha amagambo yatumye benshi bemeza ko yashidukiye Bashabe, uwo yise Isanzure rye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *