skol
fortebet

Kate Bashabe yashimiye abantu kubw’urukundo bamuha ku isabururu ye y’imyaka 32

Yanditswe: Friday 09, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Kate Bashabe umaze kwigarurira imitima ya benshi by’umwihariko abakoresha imbugankoranyambaga yashimiye Imana yamwongeye umwaka wo kubaho anashimira abantu kubw’urukundo bakomeza kumwereka umunsi kuwundi.

Sponsored Ad

Abinyujie ku rukuta rwe rwa Instagram Kate yashyizeho amashusho amugaragaza yishimye afite umutsima n’urumri rwaka ndetse arimo no kubyina bigaragara ko anyuzwe n’umwaka Imana yamwongeye ndetse n’urukundo rw’abamukikije nkuko yabivuze.

Kate Bashabe yabonye izuba kwa 09 Nzeri 1990 ni rwiyemezamirimo washinze inzu y’imideri ya Kabash Fashion House ndetse akaba azwi mu bikorwa by’ubugiraneza no kuzamura imibereho myiza y’abaturage bari mu buzima bukomeye.

Mu Kiganiro aherutse kugirana na Yago Tv Show Kate Bashabe yavuze ko kuba agira umutima wo gufasha abantu kandi akanabikora ari ibintu bimurimo kuko ari nabyo yakuze abona.

Kate Bashabe yavuze ko yamenye ubwenge arererwa kwa Nyirakuru akura abana n’abana benshi haba abo mu miryango ye ndetse n’abandi Nyirakuru yareraga bikaba ari na bimwe byatumye akurana urukundo kuko Nyirakuru arirwp yamutoje kandi akanarumubonamo.

Uyu mukobwa ukunzwe na benshi hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo nkuko bigaragara yavuze ko yakuze akunda gukora cyane kugeza n’uyu munsi kuko muri we akunda kubaho ubuzima bwiza kandi bimuturutseho ntawe asaba.

Kugeza ubu Kate Bashabe ni umwe mu bakobwa bafite inzu nziza muri uyu mujyi wa Kigali nubwo yirinze kuvuga amafaranga yamutwaye kugirango yuzure, yavuze ko ari menshi ndetse ko yamutwaye imyaka ine kandi ikaba yari imwe mu nzozi yishimira kuba yaragezeho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa