skol
fortebet

Kate Bashabe yatunguranye mu mashusho arimo akamura imyenda mu buryo butangaje(VIDEO)

Yanditswe: Thursday 28, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamideri akaba n’umushabitsi wamenyekanye nka Kate Bashabe kubera ubwiza bwe bukurura benshi cyane abiganjemo ab’igitsina gabo bitewe n’uburyo babigaragaza yongeye gutungurana arimo amesa yambaye ibiringe akamura umwenda mu buryo butangaje.

Sponsored Ad

Ni amashusho yasangije abamukurikira ku rukuta rwe rwa Insatagram amugaragaza arimo amesa arikumwe n’inshuti ye yifurizaga n’umunsi mwiza w’amavuko.

Ayo mashusho abagaragaza bombi bakamura umwenda mu buryo butangaje bitwe n’uburemere bwawo ndetse no kuba wuzuyemo amazi byabateye kuwukamura bibasabye kwizengurutsa kugira ngo ushiremo amazi.

Abantu benshi batangajwe n’ayo mashushu agaragaza guca bugufi ndetse no kwisanzura cyane bitewe n’uburyo Kate Bashabe yamesaga yambaye ibirenge ku buryo benshi batekerezaga ko no kumesa atabikora ahubwo ashaka ababimukorera.

Ni amashusho yashyizeho nyuma y’iminsi mike ashyizeho andi mashusho yamugaragaje arimo abyina indirimbo’Soso’ ya Omah Lay benshi batekereza ko baba bari mu rukundo cyangwa se akaba ari ugukunda indirimbo gusa.

Kate yamamaye cyane kuva mu mwaka wa 2010 ubwo yegukanaga ikamba rya Miss Mtn 2010 ubwiza bwe bukomeza kuganza muri 2012 yegukana ikamba rya Miss Nyarugenge.

Kuva icyo gihe Kate Bashabe yakomeje kumenyekana ahanini nta ruhare yabigizemo cyane ko avuga amagambo make uretse kuba yasangiza abamukurikira amafoto ye n’ibindi.

Uyu mukobwa kandi ni umwe mu bantu bakurikirwa n’abantu benshi dore ko akurikirwa n’abarenga ibihumbi magana atanu ariko we akaba nta muntu numwe akurikira uretse inzu ye y’imideri izwi nka Kabasha Fashion.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa