skol

Katy Perry yatandukanye na Orlando Bloom

Yanditswe: Thursday 26, Jun 2025

featured-image

Katy Perry na Orlando Bloom batandukanye mu gihe bari bagiye kumarana imyaka 10 babana nk’umugabo n’umugore, aho banabyaranye umwana w’umukobwa, n’ubwo bari batarasezerana.

Us Weekly yatangaje ko yahawe amakuru n’umwe mu bantu ba hafi b’aba bombi avuga ko batandukanye ku bwumvikane. Uwatanze amakuru yagize ati “Mu gihe nk’iki nta makimbirane ahari. Katy Perry arababaye, ariko araruhutse kuko atazongera kunyura mu gihe kigoye cyo gusaba gatanya, kuko icyo gihe cyari cyo kibi kurusha ibindi mu buzima bwe.”

Yakomeje avuga ko ibibazo byatangiye kuza mu rukundo rw’aba bombi mu mezi make ashize. Katy Perry ngo yakomeje kwirengagiza ibibazo byo mu rugo rwe ahubwo agahugira ku muziki.

Uyu muhanzikazi uri mu bakomeye muri Amerika, kuri ubu uri gukora ibitaramo yise ’Lifetimes Tour’’ bizenguruka ku Isi, we n’umugabo we ntabwo bakibana.

Uwatanze amakuru yakomeje ati "We na Orlando buri gihe babanaga mu nzu iherereye Montecito. Batekerezaga kugira iyi nzu iy’umuryango, ariko ibyo bari bateganyije byarahindutse. Bamaze iminsi buri wese aba ukwe kuva Katy yatangira ibitaramo. Ibyabo byararangiye. Bategereje ko Katy Perry arangiza ibitaramo bye, bagatandukana ku mugaragaro."

N’ubwo bimeze gutyo ariko Bloom n’umwana w’umukobwa w’imyaka ine yabyaranye na Katy Perry, Daisy Dove, baheruka kujya gushyigikira Perry muri Australie aho uyu mugore yari mu gitaramo.

Perry w’imyaka 40 na Bloom w’imyaka 48 bwa mbere bahuye mu 2016 mu gitaramo cyaherekezaga ‘Golden Globes’. Ku munsi w’abakundana mu 2019, Orlando Bloom yambitse impeta Katy Perry. Ku wa 26 Kanama 2020 aba bombi bibarutse umwana w’umukobwa.

Bloom asanzwe afite undi mwana w’umuhungu yise Flynn yabyaranye na Miranda Kerr wahoze ari umugore we. Katy Perry we yari yararushinze na Russell Brand mu 2010 baza gutandukana mu 2012.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa