skol

Kawhi Leonard wamamaye muri NBA yageze i Kigali

Yanditswe: Friday 01, Aug 2025

featured-image

Umunyamerika Kawhi Leonard wamamaye muri NBA yageze i Kigali, aho yitabiriye isozwa ry’Iserukiramuco rya Giants of Africa riri kubera mu Rwanda ku nshuro ya kabiri.

Uyu mukinnyi wa Los Angeles Clippers yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, mu gitondo cyo ku wa Gatanu, tariki ya 1 Kanama 2025 saa Kumi n’Ebyiri n’Igice.

Biteganyijwe ko uyu mukinnyi azitabira isozwa rya Giants of Africa ku wa Gatandatu, tariki ya 2 Kanama 2025 muri BK Arena.

Icyakora ku mugoroba wo ku wa Gatanu, aritabira imikino ya nyuma y’abana bamaze iminsi bigishwa Basketball.

Kawhi Leonard ni izina rikomeye muri NBA, aho amaze kwegukana iyi shampiyona inshuro ebyiri. Mu 2014 ari kumwe na San Antonio Spurs ndetse no mu 2019 na Toronto Raptors.

Ibirori byo gusoza iri serukiramuco bizabera muri BK Arena, biteganyijwemo abahanzi bakomeye muri Afurika nka The Ben, Timaya, Kizz Daniel na Ayra Starr.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa