skol

Kaze neza! Clarisse Karasira yongeye guhurira mu ndirimbo n’umugabo we baha ikaze imfura yabo[Video]

Imyidagaduro   Yanditswe na: ISHIMWE JANE 18 May 2022

Umuhanzikazi umaze kwigarurira imitima ya benshi mu njyana gakondo uzwi nka Clarisse Karasira mu gihe arimo kwitegura kwibaruka umwana we w’imfura umunsi kuwundi ntahwema kumuha ikaze no kugaragaza ko amutegerezanyije amatsikoko abinyujije no mu ndirimbo’Kaze neza’.


Clarisse Karasira abinyujije mu ndirimo amaze iminsi ateguza abantu avuga ko ariyo yahimbiye igikomangoma umwuzukuri w’Imana n’Igihugu mu magambo agaragaza ko umwana we agiye kuzana umunezero, ibyishimo bidasanzwe kandi ko bafite amatsiko menshi yo kumubona agera kubihambaye.


Mu butumwa yanyujije mu ndirimbo ’Kaze neza’ yagize ati" Isi izahinduka indiri mu kubaho kwawe dutegereje kukubona ugera ku bihambaye,amatsiko ni menshi kuri ba nyogosenge naba nyokorome, Sokuru naba nyogukuru, Kibondo ngwino nguteteshe bikwiye So nawe agukunde bitinde".

Uyu muhanzikazi Kuwa 8 Gicurasi 2022, nibwo yakorewe ibirori byo kwitegura imfura ye y’umuhungu bizwi nka (Baby Shower)

Icyo gihe Clarisse Karasira yavuze ko ari umugisha ukomeye kuba yitegura kwakira Igikomangoma umwuzukuru w’Imana ndetse n’Igihugu, aboneraho no gushimira umugabo we amwifuriza kurama kugirango akomeze abone ibyiza Imana yabateguriye.

Mu ijoro ryakeye yifashishije urukuta rwe rwa Instagram yongeye kwibutsa abantu ko habura iminsi mike ngo yakire Umwuzukuru w’Imana n’Igihugu.

Kuri uyu wa 18 Gicurasi 2022 Clarisse Karasira nibwo yashyize hanze indirimbo ’Kaze neza’ yahuriyemo n’umugabo we bahimbiye icyo kibondo.

Author : ISHIMWE JANE

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Rusizi: Umugore yaje guhagarika ubukwe bw’umugabo babyaranye ubuyobozi...

Mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Kamembe umugore yaje guhagarika ubukwe...
30 June 2022 0

Justin Bieber yagaragaye yishimanye n’umugore we nyuma yo gutangaza ko...

Umuhanzi ukomeye muri Leta zunze ubumwe z’America wamamaye nka Justin Bieber...
30 June 2022 0

Danny Vumbi yahishuye ibihangano yabujijwe na Nyina ubwo bamushyinguraga

Umuhanzi Danny Vumbi yahishuye ko umubyeyi we yari yaramusaye guhagarika...
30 June 2022 0

Kevin Kade avuze imbogamizi ahura nazo aterwa no kuba ari icyamamare

Umuhanzi uri mu bagezweho hano mu Rwanda umaze kubaka izina nka Kevin Kade...
30 June 2022 0

Shaddyboo yahumurije Dj Dizzo urembejwe na Canseri

Umunyamideli Mbabazi Shadia wamamaye nka Shaddyboo yafashe umwanya...
30 June 2022 0

Ihere ijisho uburanga bwa Tunzi wabaye Miss Universe 2019 uri kubarizwa i...

Mu mafoto atandukanye ihere ijisho uburanga bwa Zozibini Tunzi uturuka...
29 June 2022 0