Kazeneza Merci witabiriye Miss Rwanda yambitswe impeta n’umukunzi we(Amafoto)
Yanditswe: Wednesday 28, Dec 2022
Sebihogo Kazeneza Merci wari mu bakobwa bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2022, yatunguwe n’umukunzi we amusaba ko yamubera umugore ubwo bari mu birori byo kwizihiza isabukuru y’uyu musore.
Ni impeta uyu mukobwa yambitswe mu ijoro ryo ku wa 27 Ukuboza 2022 ubwo yari yagiye gusangira n’umukunzi we wizihizaga isabukuru y’amavuko.
Nyuma yo kwambikwa impeta, uyu mukobwa yagize ati “Ryari ijoro ryo kwishimira isabukuru y’amavuko yawe, ariko niba kwemera cyari icyifuzo cyawe cy’umunsi, reka nemere! Ndagukunda cyane Elysée!”
Kazeneza ni umwe mu bakobwa bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2022 wari watsindiye guhagararira Intara y’Iburengerazuba ndetse abasha no kwinjira mu mwiherero.
Uyu mukobwa ntabwo icyo gihe yari mushya mu marushanwa y’ubwiza kuko mu 2016 yegukanye amakamba abiri arimo irya ‘Miss Photogenic’ n’iry’igisonga cya mbere cya Miss wa Kaminuza ya UTB yahoze yitwa RTUC.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *