skol
fortebet

Keke Palmer ari mu byishimo byo kwibaruka imfura

Yanditswe: Tuesday 28, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi wa filime, Lauren Keyana [ Keke Palmer ] wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yibarutse umwana we w’imfura w’umuhungu, yabyaranye n’umukunzi we nyuma y’imyaka ibiri barimu munyenga w’urukundo.

Sponsored Ad

Ku wa Mbere tariki 27 Gashyantare nibwo uyu mukinnyi wa filime yibarutse umwana we w’umuhungu yise Leodis Andrellton Jackson, nyuma y’igihe kitari gito atangaje ko atwite.

Uyu ni umwana abyaranye n’umukunzi we Darius Daulton Jackson, bamaranye imyaka ibiri bakundana, akaba ari n’umuvandimwe w’umukinnyi wa filime Sarunas J. Jackson.

Keke Palmer w’imyaka 29, yamenyekanye cyane muri filime z’abana zikorwa na sosiyete zizwi nka Disney, Nickelodeon n’izindi.

Yatangiye gukina filime ku myaka 12, aza kugaragara muri filime zakunzwe nka ‘Rags’, ‘Joyful Noise’, ‘The longshots’ yahuriyemo na Ice cube, ‘Nope’ n’izindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa