Kelly Boo ukunze kugaragara mu mashusho y’indirimbo yerekanye umukobwa bamaze umwaka bakundana
Yanditswe: Friday 09, Sep 2022

Musengayire Yvette wamenyekanye nka Kellyboo, nk’umubyinnyi ukunze kugaragara mu mashusho y’indirimbo akaba na DJ uri kubyimenyereza muri iyi minsi, yamaze kwerekana umukunzi yemeje ko bamaranye umwaka.
Ku wa 6 Nzeri 2022 Kellyboo yashyize hanze amafoto amugaragaza yifatanya n’umukunzi we kwizihiza isabukuru ye y’amavuko.
Mu mafoto yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, hari iyari iherekejwe n’amagambo y’imitoma ikomeye yateraga umukunzi we.
Kellyboo yagize ati “Uyu munsi turi kukwizihiza rukundo rwanjye. Ndakwifuriza imigisha ku yindi, mfite ibyishimo byo kukugira mu buzima bwanjye. Uri buri kimwe cyose kuri njye ngukunda buri gihe.”
Kellyboo usanzwe ari umubyinnyi ukomeye akaba n’umwe mu bakunze kugaragara mu mashusho y’indirimbo, kuri ubu ari kwimenyereza umwuga wo kuvanga imiziki.
Mu ndirimbo Kellyboo amaze kugaragaramo harimo “Kebuka ngufotore” ya Diplomate gusa muri iyi minsi azwi mu zindi nka “Suko” ya The Ben, “Fata amano” ya Platini na Safi Madiba, “Igare” ya Mico The Best, “Isubireho” ya Nsengiyumva n’izindi zinyuranye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *