Kelly wo muri Mackenzie aritegura kurushinga n’umukunzi we uherutse kwambikwa ipeti rya Sous Lieutenant
Yanditswe: Wednesday 15, Feb 2023

Nyirasenge wa Miss Naomie Kelly Madla yamaze gusohora integuza y’ubukwe bwe na David Nsengiyumva uherutse kwambikwa ipeti rya Sous Lieutenenant mu Gisirikare ry’Ubwami bw’u Bwongereza n’icyo mu Rwanda.
Ni integuza igaragaza ko ubu bukwe bwaba bombi bitegura kurushinga ku wa 24 Werurwe 2023.
Ni ubukwe Kelly na David bamaze iminsi bategura bucece kugeza ubwo mu ntangiriro z’iki cyumweru aribwo hasohotse integuza z’ubukwe bwabo.
Amakuru inyaRwanda.com yakuye munshuti za hafi z’aba bombi ahamya ko imyiteguro y’ubukwe bwabo yamaze kurangira ndetse hakibura utuntu duke duke kugira ngo ubukwe bube.
Ku bantu bazi Kelly na David, urukundo rwabo rumaze igihe kinini, kugeza ubwo higeze kuvugwa amakuru y’uko aba bombi batandukanye bitewe n’uko buri umwe yigeze gusiba amafoto yose bari kumwe ariko nyuma biza kugaragara ko Atari ukuri.
Kelly Madla yakundaga gusangiza abantu amafoti ari kumwe na David mu bihe bitandukanye, gusa nyuma ayo mafoto yose yaje kuyasiba kugeza ubwo bahisemo kujya basohokana mu ibanga.
David n’umubyeyi we Gakuba Jeanne D’Arc
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *