skol
fortebet

Kelly wo muri Mackenzies yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi(Amafoto)

Yanditswe: Monday 20, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Uwineza Kelly benshi bazi nka Kelly Madla nk’umwe mu bakobwa babarizwa mu itsinda rya Makenzie ririmo Miss Naomie yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi asezerwa n’abavandimwe be.

Sponsored Ad

Ni ibirori byari byitabiriwe n’abavandimwe be barimo Miss Naomie cyane ko amubereye Nyirasenge ndetse n’inshuti zabo.

Mu mashosho yagaragaye byari ibirori bibereye ijisho ndetse ubona ko Kelly yishimiye cyane ibyo yakorewe ndetse n’umutsima wari umuri imbere ushashagirana.

Ibi birori bikozwe mu gihe habura iminsi mike ngo Uwineza Kelly akore ubukwe n’umukunzi we Nsengiyumva David uri mu basirikare baherutse guhabwa ipeti ya Sous Lieutenant mu Ngabo z’u Rwanda, akaba n’umukinnyi wa APR BBC.

Nkuko bigaragara mu nteguza y’ubukwe bwabo ubukwe bw’aba bombi buteganyijwe ku wa 24 Werurwe 2023.

Kelly agiye gukora ubukwe na David nyuma y’igihe kinini bari mu munyenga w’urukundo nkuko byagiye bigaragara mu mafoto agaragaza ibihe bagiye bagirana mu myaka yashize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa