Mu ijoro ryo wa 09 no kuwa 10 Gicurasi 2026, abarimo Kenny K-Shot,Diez Dola, Logan Joe, Divine Uwa na Dj Crush basusurukije abakunzi b’ikinyobwa cya Skol Malt bari bahuriye SUD kigali na GREAT Hotel kugira ngo banitegura igitaramo cya Shallipopi kizaba ku wa 29 Gicurasi 2026 muri Camp Kigali.
Mu rwego rwo kwitegura igitaramo cya Shallipopi kizabera Camp Kigali ku wa 29 Gicurasi 2026, abaguraga Skol Malt batomboraga bagatsindira impano zitandukanye zirimo itike yo kwinjira muri iki gitaramo, ndetse n’izindi mpano zitandukanye.
Ni muri gahunda yiswe “Shallipopin’ Ahanad” aho abakunzi b’ibinyobwa bya Skol Malt bahabwa ibirenze ibinyobwa ahubwo bakongezwa impano zirimo kwitabira iki gitaramo Skol Malt yateye inkunga.
Impano idasanzwe yindi abakunzi ba Skol Malt barimo baryoherwa nayo, ni ukuririmbirwa n’abahanzi b’inyenyeri z’umuziki nyarwanda ndetse no gucurangirwa n’aba-DJ bagezweho mu gihugu.
Mu ijoro ryakeye, Kenny K-Shot, Shemi, Diez Dola na Logan Joe babimburiye Shallipopi batanga ibyishimo ku bakunzi ba Skol Malt aho Shallipopi azaza aje gupfundikira ibyishimo by’abafana bazaba barasaruye ku kinyobwa cya Skol Malt.
Ibyo byishimo ntibyatangiwe SUD kigali na GREAT Hotel gusa ngo birangire ahubwo birakomeje. Tariki ya 23 Gicurasi 2026, ahitwa Lemon Kigali hazaba hari ibirori bidasanzwe hamwe na Skol Malt.
Ibisigaye akaba ari mu gitaramo “Africast Fest: A Shallipopi Xperience” kiri gutegurwa na Groove Kigali & Bruce Entertainment, kigaterwa inkunga na SKOL Malt na Bank of Kigali [BK].
logan Joe















Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *