skol
fortebet

Kenny Sol na Kunda bibarutse imfura

author-image

Yanditswe na: TUYISENGE Fabrice
Kuwa: Friday 03, May 2024

Kenny Sol na Kunda bibarutse imfura

Sponsored Ad

skol

Rusanganwa Norbert [Kenny Sol] na Kunda Alliance Yvette, bari mu byishimo byo kwibaruka imfura yabo y’umuhungu.

Kuwa 05 Mutarama 2024 ni bwo Kenny Sol n’umugore we bahamije isezerano ryabo imbere y’amategeko ya Repubulika y’u Rwanda.

Urukundo rw’aba bombi ntirwari rumaze igihe rumenyekanye nubwo uyu muhanzi yari amaze igihe yemeza ko afite umukunzi.

Kuwa 27 Mata 2024 aba bombi basangije amakuru y’ibyishimo abakunzi babo ko mu bihe bya vuba bagiye kwibaruka imfura.

nkuko inyaRwanda dukesha iyi nkuru ibitangaza ivuga aba bombi bungutse umwana w’umuhungu, ndetse Kenny Sol yashimiye Imana yabahaye uyu mugisha.

Mu bihe byatambutse uyu muhanzi yumvikanye avuga ko yifuza kuzabona agira umwana kuko ari kimwe mu by’ingenzi yifuza ku mugore we, bakagura umuryango.

Guhura kw’aba bombi, imbarutso yabaye mushiki w’uyu muhanzi wabahuje, baza kwisanga bararemewe kubana.

Mu minsi yashize Kenny Sol yitabaje umugore we mu ndirimbo yise ‘2 in 1’

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa