skol

Kenya:Abagaragaye baha umwana w’imyaka itatu inzoga kuri Nohel batawe muri yombi

Yanditswe: Friday 30, Dec 2022

featured-image

Abantu babiri batawe muri yombi na Polisi ya Kenya nyuma y’amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, bahereza umwana w’imyaka itatu inzoga ku munsi mukuru wa Noheli.

Byabaye ku Cyumweru tariki 25 Ukuboza ubwo hizihizwaga umunsi mukuru wa Noheli. Uwo muryango wari uri kwishimira uwo munsi mukuru.

Polisi yatangaje ko abo basore babiri bari abavumba mu birori inshuti zabo zari zatumiwemo. Barahageze bamaze gusinda, batangira kunywesha abari aho inzoga barimo n’uwo mwana w’imyaka itatu.

Umwana wahawe inzoga ni uwo muri urwo rugo. Yari yasigaranye n’abashyitsi n’abandi bagize umuryango mu gihe mama we yari yananiwe yagiye kuryama.

Mu rukiko umwe yemera icyaha cyo guha umwana inzoga undi akagihakana. Umwanzuro ku rubanza rwabo uzafatwa kuwa 18 Mutarama 2023.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa