Kenya: Alyn Sano yakoranye indirimbo na Bensoul wamamaye muri ‘Extra Pressure’
Yanditswe: Wednesday 25, Jun 2025
Alyn Sano uri mu bahanzi b’abagore bafite izina rikomeye muri muzika nyarwanda muri iki gihe, yatangaje ko ari mu myiteguro yo gushyira hanze indirimbo nshya yakoranye n’umuhanzi ukomeye wo muri Kenya witwa Bensoul.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Alyn Sano yavuze ko iyi ndirimbo bayikorera muri Kenya, ari naho ari naho ari kubarizwa muri iyi minsi. Yavuze ko iby’ikorwa ry’amajwi n’amashusho y’iyi ndirimbo byose biri gukorerwa muri iki gihugu, by’umwihariko amajwi (Audio) yakozwe na Producer Run, uzwi cyane nka Producer David.
Alyn Sano yasobanuye ko igitekerezo cyo gukorana na Bensoul cyaturutse ahanini ku buryo amukunda nk’umuhanzi. Yagize ati: “Mbere na mbere ndi umufana we cyane. Ni umwe mu bahanzi nkunda bo muri Kenya. Afite impano idasanzwe, ikindi afite abafana ntakwanga nanjye mfite abafana atakwanga. Rero, amata yabyaye amavuta.”
Uyu muhanzikazi umaze kumenyekana mu ndirimbo nka ‘Fake Gee’, ‘Say Less’, ‘Tamu Samu’, yavuze ko amashusho y’iyi ndirimbo ari gutegurwa muri iki cyumweru, kandi ko bayiteguye ku buryo izajya hanze muri Nyakanga 2025.
Benson Mutua, wamamaye mu muziki ku izina rya Bensoul, ni umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo ndetse anashobora gucuranga ibyuma bitandukanye bya muzika (multi-instrumentalist) ukomoka muri Kenya.
Yavutse ku wa 4 Werurwe 1996, akurira ahitwa Dallas, agace k’imyuzure n’ubukene (slum) kari mu mujyi wa Embu. Se yari umuririmbyi wakinaga gitari ya bass n’iya mashanyarazi, ibintu byagize uruhare runini mu gukundisha muzika Bensoul.
Yize ibijyanye n’ubwubatsi muri Kaminuza ya Tekinike ya Kenya (Technical University of Kenya), ariko yayivuyemo ari mu mwaka wa gatatu kubera umuziki.
Yamenyekanye cyane mu 2019 ubwo yabaga umuhanzi wa mbere wasinyishijwe muri Sol Generation Records, label yashinzwe n’itsinda rya Sauti Sol. Icyo gihe yahise asohora indirimbo ye ya mbere yitwa Lucy, ihuza injyana ya rock na dancehall, ikabamo indimi zitandukanye nka Kiswahili, Icyongereza n’ururimi rw’urubyiruko rwo muri Kenya ruzwi nka Sheng.
Muri uwo mwaka wa 2019, yasohoye indi ndirimbo y’urukundo yise Favorite. Muri 2020, yasohoye EP yise Qwarantunes irimo indirimbo enye: Forget You, No Kisses, Salama na Peddi.
Muri 2021, yakoze indirimbo Nairobi afatanyije n’abahanzi b’Abanyakenya Mejja na Nviiri The Storyteller, aho bavugaga ku buzima bwo gukundana mu mujyi wa Nairobi n’uko abantu bashobora gusangira abakunzi batabizi.
Yasohoye EP yise Medicine, irimo indirimbo nka Medicine, Stereo, Ntala Nawe na Sugar Rush, zose zagaragazaga umwimerere w’umuziki gakondo wa Kenya urimo n’amarangamutima ya “soul”.
Mu 2023, yasohoye album ye ya mbere yise Lion of Sudah, iba ari nayo yashojeho amasezerano ye y’imyaka itanu yari afitanye na Sol Generation.
Iyi album yayisohoye ku wa 20 Mata 2023, ayigenera ubutumwa bwo gushyigikira ishyirwaho ry’amategeko yemerera ikoreshwa ry’urumogi muri Kenya. Yari irimo indirimbo zirimo ubutumwa ku rumogi nka Karibuni Kwa Mida ya 420, Legalisation na Navutishwa yakoranye na Bien, umwe mu bagize Sauti Sol.
Nyuma y’iyi album, Bensoul yatangaje ko avuye muri Sol Generation ndetse ko agiye gushinga label ye bwite yise Lion of Sudah.
Mu 2024, Bensoul yasohoye album nshya yise The Party & The After Party, irimo indirimbo zakunzwe cyane nka Extra Pressure yakoranye na Bien, akaba ari nayo yamuhesheje igikundiro gikomeye nk’umuhanzi wigenga.
Iyi ndirimbo ya Bensoul na Alyn Sano izaba ari ubufatanye bukomeye buhuza impano z’abahanzi babiri bafite imiziki itandukanye ariko yuje ubuhanga n’ubwuzu.
Alyn Sano avuga ko kuba ari kugenda akorana n’abahanzi mpuzamahanga ni intambwe ikomeye mu kurushaho gutuma umuziki we ugera kure kurushaho.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *