skol
fortebet

Kenya: Filime the polygamiste yasabiwe guhagarikwa

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Monday 13, Jul 2026

Kenya: Filime the polygamiste yasabiwe guhagarikwa

Sponsored Ad

skol

Umunyapolitiki wo muri Kenya, Geoffrey Mosiria, yasabye ko filime y’uruhererekane The Polygamist ihagarikwa muri icyo gihugu, avuga ko ikwirakwiza ubutumwa bushobora kwangiza indangagaciro z’umuryango n’imibanire y’abashakanye.

Mosiria yavuze ko iyi serie ishobora gutera kutizerana hagati y’abashakanye, asaba ko Netflix yakurikiranwa mu mategeko kubera ibyo avuga ko ari ingaruka mbi iyi filime ishobora kugira ku muryango.

Ati: “Gushaka abagore benshi si ikibazo ubwacyo, ahubwo ikibazo ni uburyo bamwe mu bagabo babikora nabi. Iyo umugabo aguca inyuma, icyo gikwiye ni uko habaho ibiganiro no gushaka umuti wubaka umuryango.”

The Polygamist ni filime y’Abanyafurika y’Epfo ivuga ku mugabo witwa Jonas Gomora, uba mu mibanire n’abagore benshi ndetse bikamuviramo guteza ibibazo birimo no kwanduza bamwe mu bagore indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Iyi filime ikomeje gukundwa cyane n’abayireba kuri Netflix, aho iri mu ziza ku myanya ya mbere mu zikunzwe cyane muri iki gihe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa