Kenya: Umukobwa watorewe kuba Nyampinga wa Kaminuza ya Maseno yibasiwe ku mbuga nkoranyambaga yitwa ko ari mubi [AMAFOTO]
Yanditswe: Wednesday 27, Mar 2019
Umukobwa witwa Aileen Audrey watwaye ikamba rya Miss Maseno 2019/2020 kuwa 23 Werurwe uyu mwaka,ari gutukwa ibitutsi byinshi bibi, benshi bavuga ko ari mubi,atari akwiye iri Kamba ry’iyi kaminuza.
Abanyeshuli benshi bo muri iyi kaminuza bagiye ku mbuga nkoranyambaga,batuka Aileen Audrey baramwandagaza,bamugereranya n’inyamaswa,abandi bamusaba ko asubiza iri Kamba.
Uyu mukobwa yatowe n’akanama nkemurampaka kari kayobowe n’umunyamideli witwa Nivea Debra,yibasiwe na benshi bavuze ko yibiwe ikamba akwiriye kurisubizwa rigahabwa abandi.
Kubera gutukwa na benshi,abashinzwe akanama nkemurampaka batangarije abanyamakuru ko batoye bagendeye ku buhanga aho kuba uburanga nkuko benshi babyifuzaga.
Nubwo Audrey yibasiwe na benshi bamuziza ko nta buranga afite,hari abandi bamushimiye bavuga ko kuba ataritukuje ari ikintu cyiza ndetse bavuga ko kuba yarigiriye icyizere akwiriye kubisimirwa byatumye bajya ku mbuga nkoranyambaga bakora hashtag ya #BlackisBeautiful.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *