skol
fortebet

Kevin Kade avuze imbogamizi ahura nazo aterwa no kuba ari icyamamare

Yanditswe: Thursday 30, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi uri mu bagezweho hano mu Rwanda umaze kubaka izina nka Kevin Kade yavuze imbogamizi ahura nazo abitewe no kuba ari icyamamare.

Sponsored Ad

Kevin Kade ibi yabivuze ubwo yari abajijwe inzitizi cyangwa se imbogamizi ahura nazo nk’umuhanzi, avuga ko ikintu kimubangamira cyane ari ibinyoma no kubaho atisanzuye mu buzima bwe bwa buri munsi kubera kwikanga abamubona n’ibyo bashobora kumuvugaho kandi ari ubuzima busanzwe abandi bacamo.

Mu kiganiro n’Igihe Kevin Kade yagize at“Hari ibintu biterwa n’ubwamamare bikaza bikakubabaza. Birimo kugira igitutu cy’ibyo abantu bakwifuzaho, ikindi ni uguhorana igihunga kubera ko uri icyamamare ukumva hari ibintu bimwe utakora.”

“Ibindi ni ibitwandikwaho bakavuga ngo yafunzwe, yasambanyije umwana ari ibintu bidahuye n’ukuri mu gihe wenda iyaba ntari n’icyamamare byari kubaho ariko ntibivugwe kuko nta muntu unzi.”

Ubwo yavugaga ibi umunyamakuru yabihuje n’ibyigeze kumuvugwaha ubwo yajyaga mu bihugu byo hanze bikavugwa ko yagiye asa n’uhunze kubera gutinya gukurikiranwa bitewe n’umukobwa bivugwa ko bari baragiranye ibihe byiza nyuma yuko we na Davisd bafunguwe ubwo bari bakurikiranyweho gusambanya umukobwa uzwi nka Shazz ariko bikaza kurangira bagizwe abere.

Kevin Kade mu gusubiza yahakanye ayo makuru ndetse we avuga ko ibyo azi ari ibyo byagaragaye ndetse nabyo bikarangira bagizwe abere naho ibindi byose ari ibinyoma nk’ibisanzwe.

Ati"Ibyo nzi ni ibyagaragaye ko twasambanyije [we na Davis D] umwangavu ari ko byagaragaye ko nta sano twari dufitanye. Nta bindi nzi, nzi ibya Shazz nta bindi nzi ibyo ni bya bindi n’ubundi abantu birirwa bavuga buri munsi bambeshyera.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa