Kevin Kade wari umaze iminsi yamamaza ibitaramo yifuzaga gukorera i Burayi muri iyi minsi, yamaze kubisubika icyakora ahamya ko agiye kwerekeza muri Amerika.
Ibi uyu muhanzi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru IGIHE, ubwo yahamyaga ko yafashe icyemezo cyo guhagarika uruhererekane rw’ibitaramo yari ari kwitegura i Burayi.
Ati “Nahagaritse ibitaramo byanjye by’i Burayi, ahubwo ngiye kujya muri Amerika mu cyumweru gitaha.”
Kevin Kade ahamya ko mu bigiye kumujyana muri Amerika muri gahunda zo kurangizanya ibiganiro na sosiyete ya Empire basanzwe bakorana mu gucuruza imiziki ye.
Ibitaramo by’i Burayi yahagaritse byo byari byitezwe ko bizatangizwa n’icyo yateganyaga gukorera mu Budage ahitwa Hannover ku wa 16 Gicurasi 2026, icyakora akaba yanateguraga n’ibindi birimo ibizabera mu Bufaransa, muri Pologne n’ahandi hanyuranye.
Mbere yo kwerekeza muri Amerika, Kevin Kade yasohoye indirimbo ye nshya yise ‘Ndi ready’ avuga ko yafatiye amashusho muri Namibia ikamutwara arenga miliyoni 30Frw yishyuriwe na Jimmy Muyumbu.
Muri Kamena 2026, Kevin Kade azasubira i Kigali atangire imyiteguro y’ibitaramo bya ‘MTN Iwacu Muzika Festival’ azasoza ku wa 1 Kanama 2026 ahita asubira mu bindi bizabera i Burayi.
Kevin Kade kugeza ubu uri mu bagezweho mu muziki afite indirimbo nka ‘Sikosa’, ‘Munda’, ‘Nyanja’, ‘Pyramid’ n’izindi zirimo ‘Nyiragongo’ aherutse gusohora mu minsi ishize.
Kevin Kade yasubitse ibitaramo yateguraga i Burayi birimo n’icyo yagombaga gukorera mu Budage
Kevin Kade yavuze ko agiye kwerekeza muri Amerika mbere yo gutaha yitabira ibitaramo bya ’MTN Iwacu Muzika Festival’
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *