skol
fortebet

Kevin Kade Yikuye muri MTN Iwacu Muzika Festival 2026

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Monday 15, Jun 2026

Kevin Kade Yikuye muri MTN Iwacu Muzika Festival 2026

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Kevin Kade ntabwo azitabira ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival biteganyijwe muri uyu mwaka wa 2026, nyuma y’uko agiriwe n’ikibazo cy’uburwayi ubwo yari mu rugendo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Amakuru yemejwe n’abari hafi y’itegurwa ry’ibi bitaramo agaragaza ko ubuyobozi bubishinzwe bwamaze kumenyeshwa ikibazo cy’ubuzima bw’uyu muhanzi ndetse bugahabwa ibimenyetso byerekana ko atazashobora kwitabira gahunda yari yarateganyijwe.
Ibi bibaye ku nshuro ya kabiri Kevin Kade asibye MTN Iwacu Muzika Festival nyuma y’uko no mu mwaka wa 2025 yari yaratumiriwe muri iri serukiramuco ariko bikarangira ataryitabiriye kubera urugendo rutunguranye yari yagiriye muri Amerika.
MTN Iwacu Muzika Festival 2026 iteganyijwe gutangira ku wa 20 Kamena ikazasozwa ku wa 1 Kanama. Biteganyijwe ko izazenguruka uturere dutandukanye tw’igihugu harimo Huye, Ngoma, Nyagatare, Karongi, Muhanga, Musanze na Rubavu.
Uyu mwaka uzaba uwihariye ku Karere ka Karongi kuko ari bwo bwa mbere kagiye kwakira ibi bitaramo kuva byatangira gutegurwa ndetse na nyuma y’uko byahinduriwe izina bikitwa MTN Iwacu Muzika Festival.
Abahanzi bafite amazina akomeye mu muziki nyarwanda bazitabira iri serukiramuco, barimo abigeze kwegukana irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star. Muri bo harimo Bruce Melodie uzataramira i Ngoma, Urban Boys bazasusurutsa abakunzi b’umuziki i Rubavu, Riderman uzaririmbira i Musanze, Butera Knowless i Muhanga, Dream Boys ihagarariwe na Platini i Huye ndetse na Tom Close uzataramira i Nyagatare.
Hari kandi n’abahanzi bamaze kwemezwa bazafatanya n’aba barimo Chriss Eazy, Bushali, Marina, Kenny Sol, Davis D na Ross Kana, ibintu bitegerejweho kongera uburyohe muri iri serukiramuco ngarukamwaka rikomeje gukundwa n’abatari bake.
Kubura kwa Kevin Kade muri iyi gahunda ni igihombo ku bakunzi be bari bamwiteze, ariko abakurikirana umuziki nyarwanda bakomeje kwizezwa ko ibitaramo bizagenda neza bitewe n’ubwinshi bw’abahanzi bazabyitabiramo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa