skol
fortebet

Keza Terisky yakorewe ibirori byo kwitegura umwana w’imfura(AMAFOTO)

Yanditswe: Saturday 07, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamideli Keza Terisky wamamaye mu mashusho y’indirimbo zitandukanye ndetse no mu rukundo na The Trainer baherutse gutandukana yakorewe ibirori byo kwitegura umwana we w’imfura bizwi nka Baby Shower.

Sponsored Ad

Abinyujije ku mbugankoranyambaga akoresha yasangije abamukurikira amafoto ari kumwe n’inshuti ze ndetse n’abavandimwe bari ahantu hatatse amabara atandukanye agizwe n’ubururu bwerurutse ndetse n’iroza amwe mu mabara akoreshwa mu kugaragaza igitsina cy’umwana witegura kwibaruka cyangwa wibarutse.

Nkuko bizwi ibara ry’ubururu rikoreshwa mu gihe witegura umwana w’umuhungu mu gihe ibara ry’iroza rikoreshwa mu gihe witegura kwibaruka umwana w’umukobwa ariko nubwo aya mabara yose yakoreshejwe muri iki kirori Keza yakuye mu rujijo abakunzi be bari bamaze igihe bibaza umwana azabyara avuga ko yiteguye kwibaruka umwana w’umuhungu.

Keza ari kwitegura kwibarua umwana we w’imfura nyuma y’amezi make atandukanye na The Trainer wahoze ari umukunzi we ndetse akaba yari yaramwimbitse impeta aho bagiye bumvikana mu biganiro bitandukanye bahamya ko bombi bashimanye ndetse ko biteguye kumarana ubuzima basigaje ku Isi.

Kugeza ubu nta makuru ahamye yemeza ko umwana Keza yitegura kwibaruka ari uwa The Trainer bahoze bakundana cyangwa akaba atari uwe kuko bombi ibi ntacyo barabitangazaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa