skol
fortebet

Khaby Lame ukurikirwa cyane ku Isi kuri TikTok yirukanywe muri Amerika

Yanditswe: Monday 09, Jun 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umunya-Senegal ufite ubwenegihugu bw’ubutaliyani akaba ari nawe muntu wa mbere ukurikirwa n’abantu benshi ku rubuga rwa TikTok, yirukanywe muri Amerika nyuma yo gukora amakosa ajyanye n’amategeko y’abinjira n’abasohoka.

Sponsored Ad

Khaby Lame yamamaye ku rubuga rwa TikTok akaba ari nawe ukurikiranwa cyane kuri uru rubuga. Akurikirwa n’abarenga Miliyoni 162 ku rubuga rwa TikTok akaba afite amashusho arenga 10 yarebwe n’abarenga miliyoni 300 kuri buri post imwe.

Inkuru iri kuvugwa cyane kuri uyu musore wakijijwe n’imbuga nkoranyambaga ni iy’uko yirukanywe muri Amerika. Yavuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bushake bwe nyuma yo gufatwa n’abakozi b’ishami rishinzwe abinjira n’abasohoka.

Uyu musore utuye mu Butaliyani, bivugwa ko yari yasuye Leta Zunze Ubumwe za Amerika afite viza, ariko aza gufatwa i Las Vegas azira amakosa ajyanye n’amategeko y’abinjira mu gihugu.

Umuvugizi w’ishami ry’Abinjira n’Abasohoka (Immigration and Customs Enforcement - ICE) yemeje ko Seringe Khabane Lame, w’imyaka 25, yafashwe agasabwa gusubira iwabo.

Yagize ati “Ishami rishinzwe abinjira n’abasohoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (US Immigration and Customs Enforcement) ryafashe Seringe Khabane Lame, w’imyaka 25, ufite ubwenegihugu bw’u Butaliyani, ku wa 6 Kamena ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Harry Reid, i Las Vegas muri Leta ya Nevada, kubera amakosa ajyanye n’abinjira,”

Lame yahise yemererwa gusohoka mu gihugu ku bushake bwe agasubira aho atuye.

Lame yinjiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 30 Mata ariko arenza igihe cyari cyagenwe kuri viza ye.

Lame yahawe uburenganzira bwo kuva mu gihugu ku bushake ku wa 6 Kamena kandi kuva ubwo yahise asohoka muri Amerika.

Kugeza aka kanya, Lame ntabwo yari yagira icyo avuga kuri uku gusubizwa iwabo n’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iki gihugu kimaze iminsi gifata ingamba zikakaye zo kubuza no gukumira buri muntu wese waza muri Amerika nta byangombwa afite cyangwa se ngo akoreshe ibyangombwa bye nabi.

Mu minsi yashize, hari ibihugu byakuriweho visa ndetse umubare wabyo ukaba ukomeje kwiyongera dore ko n’abanyeshuri bo mu Businwa nabo bari mu nzira zo kwimwa visa kubera ko harimo abaza ari ba maneko ubushinwa buba bwohereheje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa