skol

Khalfan ari kubana na Oxygen

Yanditswe: Tuesday 26, Aug 2025

featured-image

Nizeyimana Odo wamamaye nka Khalfan yemeje ko ari mu rukundo n’umuhanzikazi Irumva Jeanne D’Arc uzwi nka Oxygen ndetse aba bombi basigaye babana nk’umugore n’umugabo.

Iby’urukundo rw’uyu muraperi n’uyu muhanzikazi byemejwe na Khalfan Govinda nyuma yo gusohora indirimbo ye nshya yise ‘La fin’ yatuye umukunzi we, ari nawe yifashishije mu mashusho yayo.

Ati “Niba wumva indirimbo ‘La fin’ unyumva ndirimba ntarapa nk’uko byari bisanzwe, nawe ubyumve ko yatumye ndirimba. Iyi ni iyo namukoreye kuko ndamukunda. Ni umukobwa wampinduriye ubuzima, niyo mpamvu mba mwibutsa ko yashyizeho iherezo bijyanye no gukunda abandi.”

IGIHE ifite amakuru ko aba bombi basigaye babana mu nzu nk’umugore n’umugabo ndetse hari n’amafoto agaragaza ababyeyi ba Khalfan babasuye urugo rwabo.

Urukundo rw’aba bombi rwatangiye kugarukwaho cyane muri Nyakanga uyu mwaka.

Khalfan yemeje ko amafoto ari hanze ari ay’umubyeyi we na mushiki we bari babasuye aho baba.

Oxygen ni umukinnyi wa filime wamamaye muri filime ’Umuruho Wanjye’ ya Kimenyi, uzwi cyane ku rubuga rwa TikTok.

Uyu mukobwa kandi afite indirimbo zirimo ’Adamu It’s Okay’, ’Promise’, ’Mundeke’, ’Nineza’ na ’Like Single’.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa