skol
fortebet

Khloe Kardashian na Tristan wahoze ari umukunzi we bagiye kwibaruka umwana batwitiwe n’undi mugore

Yanditswe: Thursday 14, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Khloe Kardashian n’umugabo we Tristan Thompson bagiye kwibaruka umwna wabo wa kabiri batwitiwe n’undi mugore mbere y’uko batandukana.

Sponsored Ad

Ikinyamakuru Tmz kivuga ko Khloe Kardashian na Tristan wahoze ari umugabo we bagiye kwibaruka ubuheta nyuma yuko batandukanye.

Ni amakuru yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga ndetse benshi batekereza ko atari ukuri bibaza uburyo Khloe yakongera kwemera kubyarana na Tristan kandi yaragiye amubabaza kenshicyane ko amakuru yaje no kumenyekana ko yamuciye inyuma akabyarana na Maralee Nichols umwana w’umuhungu.

Aya makuru y’uko Khloe na Tristan bari kwitegura kwibaruka umwana wa kabiri yahamijwe n’abahagarariye umuryango w’aba Kardashian mu mategeko basohoye itangazo ryemeza aya makuru ndetse bakihaniza abakomeje kwibasira Khloe Kardashian ku mbugankoranyambaga.

Mu itangazo bashyize hanze bagize bati"Turemeza ko True agiye kubona umuvandimwe wasamwe mu kwezi kwa cumi na kumwe umwaka washize.Turabasaba ko mwaha Khloe agahenge akita ku muryango we".

Iri tangazo ryabaye nk’irikura abantu mu rujijo bitewe n’igihe umwana yasamiwe byemeza ko icyo gige Khloe na Tristan bari bagikundana ndetse bameranye neza kuko amakuru y’uko Tristan yaba yaramuciye inyuma yari ataramenyekana.

Ikinyamakuru Tmz kivuga ko kuba Khloe agiye kubyarana umwana wa kabiri na Tristan wahoze ari umukunzi we ari ibyishimo kuri we kuko yahoze avuga ko yifuza kuzabyara abana bahuje se ndetse ko n’igihe Tristan yamucaga inyuma akabyarana n’undi mugore byamubabaje.

Khloe Kardashian na Tristan Thompson bagiye kwibaruka umwana wa kabiri uza asanga True w’imyaka itanu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa