Khloe Kardashian yahishuye agahinda yatewe na Thompson ubwo biteguraga kwibaruka umwana wa Kabiri
Yanditswe: Thursday 22, Sep 2022
Khloe Kardashian uturuka mu muryango w’aba Kardashian ufite izina rikomeye muri Leta zunze bumwe z’Amerika yahishuye agahida gakomeye yatewe n’umukunzi we Tristan Thompson wamuciye inyuma akabyarana nundi mugore mu gihe nabo biteguraga kwibaruka umwana wabo wa kabiri.
Ibi umuryango waba Kardashian wabishyize hanze ubwo basohoraga integuza z’ikiganiro gishya zacyo bagaragaza uburyo Tristan Thompson w’imyaka 31 yababaje bikomeye umukobwa wabo Khloe Kardashian.
Mu mashusho yamamaza iki kiganiro bise ‘The Kardashains’ mu kiniga cyinshi, Khloe w’imyaka 38 avuga uburyo yashenguwe umutima no kumenya ko umukunzi we yabyaranye n’undi mugore kandi nabo bari biteguye kwakira undi mwana.
Iki kiganiro byitezwe ko kizagaragaza neza uburyo uyu muryango wabaye hafi umukobwa wabo mu bihe bikomeye yari ari knyuramo yatewe na Tristan Thompson wamamaye muri Basketball ya Amerika (NBA).
Kristen Mary Jenner, umubyeyi wa Khloe na we agaragara mu mashusho yamamaza iki kiganiro avuga ko bigoye kureba umukobwa we arira kubera igikomere yatewe n’umusore bakundanaga.
Kylie Jenner w’imyaka 25 we aherutse gutangaza ko umuryango we warakariye cyane Tristan Thompson kubera amakosa yita ko atababarirwa yakoreye umukobwa wabo.
Uyu mwana wa kabiri wa Khloe na Tristan ni umwana batwitiwe n’undi mugore wemeye guhabwa intanga zabo akabatwitira mu buryo bwemewe n’amategeko (Surrogacy).
Uyu mwana w’umuhungu yavutse muri Kanama 2022, akaba umwana waje akurikira umukobwa wabo bise True umaze kuzuza imyaka ine.
Umwana Tristan Thompson yabyaye hanze yavutse mu Ukuboza umwaka ushize, amubyaranye n’umunyamideli akaba n’umutoza w’imyitozo ngororamubiri Maralee Nichols.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *