skol
fortebet

Kidum yahishuye amarira y’ibyishimo yarize ubwo aheruka mu Rwanda

Yanditswe: Wednesday 01, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Kidum uherutse gutaramira mu Rwanda yahishuye ko ubwo yari ku rubyiniro yarize amarira y’ibyishimo kubwo kongera gutaramira abanyarwanda.

Sponsored Ad

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Kidum wagaragaje ko yamishijwe no kongera gutaramira i Kigali nyuma y’imyaka ine atahakorera ibitaramo, yagaragaje ko ari ibintu byamurenze.

Mu butumwa yatambukije ku mbuga nkoranyambaga, Kidum yagize ati “Nageze muri Kenya, ndashimira Abanyarwanda urukundo banyeretse, byari ishimwe rikomeye kongera gutaramira mu Rwanda. Burya nasutse amarira ubwo nari ku rubyiniro, ndabizi ko mutabibonye kuko nari nabize ibyuya byinshi. Mwarakoze cyane!”

Kidum aherutse gutaramira i Kigali mu ijoro ryo ku wa 24 Gashyantare 2023 mu gitaramo yahuriyemo n’abarimo itsinda rya B2C ndetse na Confy.

Ni igitaramo uyu muhanzi yataramiyemo n’imbaraga nyinshi ku buryo benshi batashye badashize ipfa umuziki we, icyakora ataha abijeje ikindi gitaramo mu minsi ya vuba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa