skol

Kigali Boss Babes bahishuye byinshi ku mushinga wabo wa mbere, bavuga ku bakomeje kubaca intege

Yanditswe: Saturday 29, Apr 2023

featured-image

Abagize itsinda Kigali Boss Babes izina rimaze kumenywa na benshi mu gihe gito kubera abarigize bahishuye byinshi ku mushinga wabo wa mbere ndetse banavuga ku bantu bakoza kubaca intege barimo n’abanyamakuru babatangazaho ibihuha bagamije indonke zabo.

Iri tsinda ryatangajwe ku mugaragaro ku wa 16 Mata 2023 rigizwe na Gashema Sylvie, Bugirimfura Ladouce [Queen Douce], Christella, Camille Yvette, Isimbi Model ndetse na Isimbi Alliance [Alliah Cool].

Aba babyeyi barateganya gutangiza ibiganiro bica kuri televiziyo bivuga ku buzima bwite bwabo bizwi nka ‘Reality TV Show’, nk’umwe mu mushinga wabo wa mbere nyuma yo kwishyira hamwe.

Mu kiganiro batanze muri Kiss FM muri ‘Breakfast with The Stars’, batangaje ko bamaze imyaka irenga icumi baziranye ari naho bagiye bakuriza ubushuti bwabo kugeza ubwo bafashe umwanzuro wo kurenga ubucuti bagakorana ubushabitsi.

Muri iki kiganiro kandi batangaje ko Kigali Boss Babes ari izina ryazanywe na mugenzi wabo Camilla Yvette usanzwe aba hanze y’u Rwanda. Muri iki kiganiro batangaje ko mu kiganiro cya mbere bazatangiriraho muri “Kigali Lifestyle” harimo ibintu bizaba bireba abantu bakuru barengeje imyaka 18.

Mu bizaba bigize iki kiganiro harimo ubuzima bw’abanya-Kigali, ibikorwa bitandukanye, imibanire yabo, ibirori, ibikorwa byo gufasha, abantu bahuye nabo, aho basohokeye n’ibindi. Aba bagore bemeza ko muri iki kiganiro aribo bazaba bagaragara cyane.

Bavuga ko iki kiganiro kizaba gifite ibice bitandukanye. Aba babyeyi bavuga ko amashusho mato babonye ubu hari ibindi byinshi batarabona. Bati “Ni ikintu cyiza ku banyarwanda n’abakunzi b’imyidagaduro. Ni na byiza kuri bushabitsi, niba hari icyo bibaza kuri twe bazabibona.”

Isimbi Model abajijwe niba atajya acibwa intege n’ibintu abantu babavugaho we na bagenzi be ndetse n’ubutumwa yaha abantu, yasubije ko atajya ababazwa n’ibyo abantu bavuga.

Ati “Njye n’abantu tuganira byinshi tuba tuganira ntabwo mbabazwa n’ibitekerezo byaba bidashimishije. Njye n’umugabo wanjye rimwe na rimwe tuba dusoma ibi bitekerezo. Umwana wanjye w’imyaka 10, nabanje kumuganiriza kuri ibi bintu.”

Yavuze ko ashimishwa no kuba umuryango we umushyigikiye.

Queen Douce we yabwiye abantu kutajyaa baca intege abandi. Ati “Abatwanga birinde kuduca intege, bategereze ibyo tuzabaha.”

Alliah kuri iyi ngingo yo kuba hari abantu babaca intege, we yahise atunga agatoki itanagazamakuru rimwe na rimwe ryabasebeje rigamije kubona ‘views’.

Ati “Abanyamakuru bo mu Rwanda niba uri umunyamakuru kuba uruganda rwatera imbere ni byiza ku ruganda , abaduca intege bashaka ‘views’ ariko bajye bageregaza bareke gukabya, yego twamaze kubyakira ariko abandi bazavugwaho nk’ibyacu bizabaca intege. Hari ibintu byiza tugiye kuzana bitaba inaha tugiye kubitangira urumva bisaba kwitanga.”

Aba bagore bavuga ko batigeze bacibwa intege n’abavuze ko bicuruza bakimara gutangaza iby’itsinda ryabo kuko basanzwe babizi ko abantu nk’abo babaho ikindi cyatumye batabiha umwanya ni uko babizi ko bafite mu mutwe ku buryo buri wese muri bo yihangiye umurimo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa