skol
fortebet

Kigali:Igitaramo cyari gitegerejwemo Diamond cyajemo kidobya

Yanditswe: Friday 23, Dec 2022

featured-image

Sponsored Ad

Igitaramo cya Diamond cyo kuri uyu wa 23 Ukuboza 2022 cyamaze guhagarara nyuma y’igihe kirekire ategerejwe i Kigali amaso agahera mu kirere.

Sponsored Ad

Byari byitezwe ko Diamond agera i Kigali ku wa 22 Ukuboza 2022 icyakora birangira atahageze ku mpamvu zitamenyekanye. Benshi bakomeje gutegereza ko ahagera mu gitondo cyo kuri uyu wa 23 Ukuboza 2022 umunsi n’ubundi w’igitaramo.

Nyuma y’amasaha macye hamenyekanye ko hari gukorwa ibiganiro hagati ya East Gold na Diamond ntihigeze hatangazwa icyavuyemo ariko amakuru avuga ko uyu muhanzi atakije i Kigali.

Hari amakuru yizewe twabonye ko Diamond atakigeze i Kigali aho yari afite igitaramo, kuri ubu ibiganiro birakomeje hagati y’abajyanama be ndetse n’abamutumiye cyane ukuriye East Gold we yari yageze muri Tanzania.

Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru amatike y’igitaramo cya Diamond yari yamaze gukurwa ku rubuga ari gucururizwaho.

Nta muntu uwo ari we wese uravuga icyemezo cya nyuma kuri iki gitaramo nubwo amakuru ahari ahamya ko cyamaze guhagarikwa.

Amakuru ahari avuga ko uyu muhanzi yanze kwitabira iki gitaramo kuko atahawe amafaranga yose bari bumvikanye, ni mu gihe abamutumiye bo bavugaga ko bumvikanye ko andi bazayamuha nyuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa