skol
fortebet

Kim Kardashian hayakanye ubusabe bwa Kenya West wifuza Gusubira nawe

Yanditswe: Thursday 16, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’iminsi micye umunyamidelikazi Kim Kardashian asabye urukiko ko rwamugira ingaragu mu mategeko mu gihe gatanya ye na Kanye West itarasinywa, yatangaje ko atifuza kwiyunga n’uyu muraperi ndetse ko nta cyizere cy’uko basubirana gihari.

Sponsored Ad

Mu kiganiro Kim Kardashian yagiranye n’ikinyamakuru People Magazine cyagarukaga ku migabo n’imigambi afite nyuma yaho atsindiye ikizamini kimwemerera kuba umwavoka mu mategeko kinagaruka ku buzima bwe muri rusange, aha niho Kim Kardashian yaboneyeho kuvuga byinshi ku kuba atagishaka kwiyunga na Kanye West uherutse guhindura amazina ye akiyita Ye.

Abajijwe niba ashobora kubabarira Kanye West bagasubirana Kim yasubije ati’’Kuba naramubabariye bwo naramubabariye kandi namubabariye mbere yuko naka gatanya kuko nari maze kubona ko kubakana urugo nawe bitagishobotse.Aho gukomeza gutanya umwanya twembi tugerageza gukosora ibitagenda hagati yacu kandi n’ubundi ntagihinduka nahisemo ko twatandukana burundu. Sinshaka gusubirana nawe ntanubwo nkibitekerezaho kuko ubu mpugiye kugushaka ibyishimo byanjye ku giti cyanjye’’.

Kim Kardashian kandi ubwo yabazwaga niba abona ntamahirwe ahari yuko yasubirana n’umuraperi w’umuherwe Kanye West yasubije ati’’Ntakizere cyo kwiyunga na Kanye West gihari kandi nawe arabizi ko ibyo gukundana no kubana hagati yacu byarangiye.Abafana be njya mbona kumbuga nkoranyambaga bavuga ukuntu njye nawe dukwiye kwiyunga ariko bo ntabwo bazi ukuri ku byabaye,ntibakwiye gukomeza kudusaba ko dusubirana kuko ntibishoboka’’.

Kanye West aheruka gutangaza ko yagiye akora amakosa adakwiriye nk’umugabo yemeza ko ari guhindura imyumvire. Yavuze ko we n’umugore batandukanyijwe n’umwanzi ariko Imana ishobora kuzongera ikabahuza bakamera nk’uko byari mbere.

Kanye West cyangwa se Ye mu gitaramo yahuriyemo na Drake yasabye Kim Kardashian wari mu bacyitabiriye kongera akamugarukira.

Ye yabivugiye imbere y’abantu barenga ibihumbi 70 barimo n’uyu wahoze ari umugore we, bari bateraniye mu gitaramo yahuriyemo na mugenzi we Drake cyabereye ahitwa L.A. Memorial Coliseum mu Mujyi wa Los Angeles.

Uyu muraperi yaririmbye indirimbo nyinshi harimo iyo yise ‘Runaway’, aho yayiririmbye maze agiye kuyirangiza atangira kuririmba amagambo atandukanye n’ayo isanganywe (Freestyle).

Yagize ati “Nkeneye ko ungarukira, ndavuga ntaca ku ruhande Kimberly [Kim Kardashian].”

Kim yari muri iki gitaramo hamwe n’abana babiri muri bane afitanye na Ye barimo North na Saint. Hari kandi Kris Jenner usanzwe ari umubyeyi we akaba nyirabukwe wa Ye.

Ye yatangaje ibi mu gihe amaze iminsi avugwa mu rukundo n’umukobwa w’umunyamideli witwa Vinetria.

Ku rundi ruhande, Kim Kardashian nawe yahisemo kuticwa n’irungu, aho amaze iminsi avugwa mu rukundo n’Umunyarwenya Pete Davidson.

Kim Kardashian w’imyaka 41, afitanye abana bane na Ye w’imyaka 44, barimo North w’imyaka umunani na Chicago ufite itatu. Hari kandi abahungu barimo Saint ufite itanu na Psalm ufite imyaka ibiri.

Muri Gashyantare uyu mwaka ni bwo uyu muraperi na Kim Kardashian bahisemo kwaka gatanya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa