Kim Kardashian n’abavandimwe be baciye ibintu kubera amafoto bifotoje bambaye imyenda itangaje [AMAFOTO]
Yanditswe: Thursday 01, Nov 2018
Abanyamideli bo muri USA bazwi nka “Kardashian sisters” bari guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera imyambarire ifite amababa bari bambaye mu birori bagaragayemo mu mujyi wa Los Angeles.
Kim Kardashian yatunguye benshi kubera ukuntu umubiri we wahindutse cyane ko yagabanyije ibiro bye cyane abifashijwemo n’imirire idasanzwe.
Kim Kardashian ni umwe mu bagore bakunzwe cyane ku isi kubera imiterere y’umubiri we by’umwihariko ikibuno cye aho benshi mu bakobwa bamwiganye,abandi bapfa babigerageza.
Iyi myambarire ya Kim Kardashian n’abavandimwe be bari bambaye imyenda yakozwe n’uruganda rukomeye rwa Victoria Secret Angel.
Kim yari kumwe n’abavandimwe be batatu nabo b’ibyamamare mu kumurika imideli aribo Kourtney, Kylie, Kendall na Khloe.


Ibitekerezo
Ndabona bihaye "amababa" nk’ay’Abamarayika!!! Abakobwa benshi bakeka ko kwambara ubusa bibaha agaciro.Ntabwo bazi ko bigira opposite effect (effet inverse) kuko bituma abagabo babifuza kugirango baryamane.Ntabwo ari byiza kwanika ibibuno,amabere,ibibero,sex imana yaguhaye.Yabiguhaye kugirango uzabihe gusa umuntu umwe muzabana biciye mu mategeko.Impamvu imana yatinze kuzana IMPERUKA,nuko ishaka ko abantu bose bahinduka,bakava mu byaha no gushaka ibyisi gusa,bityo bakazaba muli paradizo.Bisome muli 2 Petero 3:9.Hazarokoka abantu bake bayumvira (Imigani 2:21,22).