skol

Kim Kardashian watandukanye na Kanye West aravugwa mu rukundo n’Umunyamakuru wa CNN

Yanditswe: Tuesday 27, Apr 2021

Kem nyuma yo guzuza impapuro zagatanya hagati ye na Kanye West, aravugwa mu rukundo na Van Jones usanzwe ari umunyamakuru wa Politiki mu kinyamakuru cya CNN

Kim Kardashian muri Gashyantare uyu mwaka ni bwo yujuje impapuro yaka gatanya hagati ye na Kanye West, ndetse Page Six yatangaje ko yaba afitanye umubano wihariye na Van Jones bamaze igihe kinini ari inshuti z’akadasohoka.

Abo bombi bakoranye cyane mu 2018 bari mu mugambi wo gufunguza Alice Johnson.

Biravugwa ko Kim Kardashian akundana n’umunyamakuru wa CNN, Van Jones mu gihe akomeje gutandukana n’umugabo we Kanye West.

Mu ntangiriro za 2021 ni bwo urugo rwa Kanye West na Kim Kardashian rwavuzwemo urunturuntu, amakuru ashyira ku kuba bashobora gutandukana. Byari nyuma y’imyaka isaga itandatu aba bombi basezeranye kubana akaramata.

Icyo gihe Kim Kardashian bavugaga ko yenda gutandukana n’uwari umugabo we yahisemo gushaka umunyamategeko usanzwe uburanira ibyamamare witwa Laura Wasse, wagombaga kumufasha kwitabaza inkiko mu gihe cyo gutandukana na Kanye West bafitanye abana bane.

Muri uko kwezi, TMZ izwiho gutangaza amakuru y’ubwiru ku byamamare, yanditse inkuru igaragaza ko Kim Kardashian na Kanye West, bari kugirwa inama n’abantu ba hafi yabo ngo barebe ko umwuka mubi waje mu mubano wabo washira ariko ntacyo byatanze.

Aba bombi bari bamaze amezi make buri wese aba ukwe, kuko Kanye West amaze iminsi aba muri Wyoming mu gihe umugore we yabaga muri Calabasas muri Leta ya California n’abana.

Muri Gashyantare uyu mwaka ni bwo Kim Kardashian yasabye gatanya ashaka gutandukana na Kanye West, undi na we arayemeza.

Refe:https://pagesix.com/

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa