skol

Kim Kardashian yagaragaye asezeranya abasore babiri kubana byewe n’amategeko(Amafoto)

Yanditswe: Friday 28, Apr 2023

featured-image

Umunyamideli umaze kwigarurira imitima ya benshi muri Leta zunze ubumwe z’America Kim Kardashian yagaragaye asezeranya mu buryo bwemewe n’amategeko abasore babiri biyemeje kubana nk’umugore n’umugabo.

Nkuko bigaragara mu ifoto Kim Kardashian yashyize kuri Snap Chat yagaragaye ari imbere y’abasore babiri ndetse arimo abasomera amasezerano asanzwe asomerwa abiyemeje gushyingiranwa byemewe n’amategeko.

Pagesix yatangaje ko aba bagabo Lukas Gage na mugenzi we Chris Appleton basezeranye muri weekend yashize ariko amafoto agaragaza ko Kim Kardashian ari we wabasezeranyije yagiye hanze kuri uyu wa Gatatu.

Ni mu muhango witabiriwe n’abantu batandatu barimo na Kim Kardashian wabasezeranyije ubera mu Mujyi wa Las Vegas muri Amerika.

Pagesix yatangaje ko ifite ibihamya by’uko bari banditse basaba gusezerana mu mategeko baza gusezeranywa n’uyu mugore.

Kim Kardashian asanzwe ari umunyamategeko ndetse mu minsi yashize yakoze ikizamini kizwi nka ‘Baby Bar Exam’ cyangwa se ‘The First-Year Law Students’ Examination’ gikorwa n’abatangizi mu mategeko aranagitsinda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa