Kim Kardashian yatangaje ikintu gitangaje akunze gushwanira na Kanye West
Yanditswe: Thursday 22, Nov 2018
Umunyamideli w’icyamamare ukomoka muri USA,Kim Kardashian yatangaje ko nubwo akunze gushyira hanze amafoto akurura abagabo ndetse n’amwe yambaye ubusa,bidashimisha umugabo we ndetse hari ubwo bituma bashwana.
Benshi mu bakunzi b’uyu mugore w’imyaka 38 batunguwe bikomeye,kuko bari bazi ko we na Kanye West bumvikana cyane kuri uyu muco w’uyu mugore gusa yavuze ko rimwe na rimwe.
Mu kiganiro Kim yagiranye n’umunyamakuru Ellen Degeneres,yamubwiye ko umugabo we Kanye West adakunda amafoto yifotoza yambara ubusa ndetse ko bimubangamira.
Yagize ati “Rimwe na rimwe biramubangamira kuko aba ashaka ko mba uwo ndi we ndetse ngomba kwigirira icyizere.Dukunda kwishimana ariko rimwe na rimwe biramubangamira.Bishobora kubyara ibibazo nkomeje gushyira kuri Instagram amafoto nambaye ubusa.”
Mu mwaka ushize,Kim yatangaje ko umunsi umwe azahagarika gushyira hanze amafoto yambaye ubusa cyane ko amaze kugira abana 4 we n’umuraperi Kanye West.
Kim Kardashian yavuze ko Kanye West adakunda amafoto ashyira kuri Instagram yambaye ubusa
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *