skol
fortebet

Kim Kardashian yatatse ibigwi by’imfura ye North West yabyaranye na Kenye West kw’isabukuru y’imyaka 8[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 16, Jun 2021

Sponsored Ad

Umunyamidelikazi Kimberly Kardashian uzwi mu izina rya Kim Kardashian yavuze ibigwi umukobwa we w’imfura yabyaranye na Kanye West witwa North West .Uyu mwana wizihizaga isabukuru y’imyaka 8 amaze avutse ,mama we Kim Kardashian ahamya ko atarabona umwana ukora nkibyo uyu mukobwa we North West akora ndetse anavuga ko ari umuhanga kurusha abandi. Ni ubutumwa Kim Kardashian yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yerekana amaforo menshi ya North West kuva akiri muto kugeza ubu afite imyaka 8 ,mu (...)

Sponsored Ad

Umunyamidelikazi Kimberly Kardashian uzwi mu izina rya Kim Kardashian yavuze ibigwi umukobwa we w’imfura yabyaranye na Kanye West witwa North West .Uyu mwana wizihizaga isabukuru y’imyaka 8 amaze avutse ,mama we Kim Kardashian ahamya ko atarabona umwana ukora nkibyo uyu mukobwa we North West akora ndetse anavuga ko ari umuhanga kurusha abandi.

Ni ubutumwa Kim Kardashian yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yerekana amaforo menshi ya North West kuva akiri muto kugeza ubu afite imyaka 8 ,mu magambo Kim yakoresheje meza cyane yuzuyemo amarangamutima arata ibigwi yerekana urukundo afitiye umukobwa we.

Agira ati”Imfura yanjye North yujuje imyaka 8 uyu munsi!North umunsi umwe uzajya ubona amagambo yose nandika kuri wowe mu gotabo ,uzumve urukundo ngufitiye kuko niwowe watuzaniye urukundo n’ibyishimo muri twe.Ni wowe uzi kwambara neza ,uzi kudusetsa kandi ukorana umuhate.Sindabona undi umeze nkawe ufite ubwenge nk’ubwawe ku myaka micye ufite urantangaza cyane.”

Uyu mukobwa wa Kenya West wizihizaga isabukuru y’amavuko y’imyaka 8 ,yavutse muri 2013 aha mbere yuko aba bombi bakora ubukwe kuko bashyingiranywe mu mwaka 2014. North west akaba agaragaza ko azatera ikirenge mu cya nyuna Kim Kardashian ukurikije imyitwarire ye agaragaza mu kiganiro Keeping Up with The Kardashian akorana na mama we.

Refe:people.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa